Ubuyobozi bwa Wisdom School burasaba Ababyeyi kugira Ubushishozi mu guhitiramo abana aho bakwiye kuvoma ubumenyi butajegajega, kuko ari byo bigena ahazaza n’imibereho ihamye y’ababakomokaho.
Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’iri shuri, nyuma yo kwemererwa kwigisha Ishami ry’Ubuforomo muri Wisdom, avuga ko kuba bigaragarira buri wese ko hari icyuho mu Buforomo yaba mu Rwanda no ku Isi, ari igihe cyiza cyo kuba Ababyeyi bakwiye kutajijinganya mu kuzana abana babo muri Wisdom kuhavomera Ubumenyi.
Agira ati, “Wisdom ni Ishuri ritanga Uburere n’uburezi bifite ireme. Gahunda yacu rero ni ukugeza ku batugana icyo batwifuzaho, hashingiwe ku cyerekezo Leta y’u Rwanda ifite cyo guteza imbere Uburezi bufite ireme, no kwihutisha iterambere binyuze mu gushyira mu bikorwa icyo wize. Ndasaba Ababyeyi rero gushyira imbaraga mu kutuzanira abana babo bakavoma ubwo bumenyi yaba mu ishami rishya ry’Ubuforomo twahawe, ndetse no mu yandi atandukanye dusanzwe dufite.”
Nta kirara kiba muri Wisdom School
Nduwayesu kandi avuga ko kuba Wisdom School ari ishuri rifite Intego yo gutegurira abana b’uRwanda ubuzima n’igeno rihamye, nta kirara kibarizwa muri iri shuri.
- Advertisement -
Ati, “Nta birara biba muri wisdom school. N’ubwo yaza ari cyo, asanga Isi arimo itamwemerera gukomeza uko yari asanzwe yitwara, agahitamo guhinduka. Umwana uri muri wisdom ahabwa uburere n’uburezi mpuzamahanga, bituma aho yahabwa Ikizamini aho ariho hose ku Isi adatsindwa. Tugerageza kandi no kokorohereza ababyeyi, ku buryo ntawe ushobora gucikanwa no kuba umwana we yavoma ubumenyi iwacu, abibujijwe n’ubushobozi buke. Uwishoboye n’utishoboye bose turabakira.
Nk’ubu tugiye kugirana amasezerano na Kaminuza ya ‘Princeton’ yo muri Amerika, ku buryo umwana urangije muri Wisdom azajya ajya kuyikomerezamo nta nzitizi, kandi ni iya kane ku rwego rw’isi. Undi mwihariko udasanzwe, mu gihe kitarambiranye, Wisdom School izaba yemerewe gukoresha ibizamini mpuzamahanga ku buryo umwana watsinze, Kaminuza zose zo ku isi zizajya zimutanguranwa kubera ko amanota ye azajya aba ari muri sisiteme ya za Kaminuza zose ku isi.”
Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School
Akomeza agira ati, “Wisdom hari amahirwe menshi cyane ko twamaze kwemerwa nk’ishuri mpuzamahanga, bivuze ko umwana wese uje atugana azaba afite amahirwe menshi yo kuba mu Rwanda no hanze yarwo nka Amerika, Canada, Ubwongereza , Australia n’ahandi hose ku isi.”
Usibye Ubuforomo(Associate Nursing Program) nk’Ishami rishya ryahawe iri shuri, Wisdom school kandi ifite andi mashami atandukanye nka MCB, PCB, MPC, PCM, MPG, MCE, MEG n’Ibaruramari(Accounting), aho igipimo cy’imitsindishirize mu byiciro byose ari 100% kandi bagatsindira ku manota yo hejuru.
Wisdom School kandi ifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, nka Musanze, Burera, Nyabihu, Rubavu, Kanzenze, Rubengera(Karongi), Nyamasheke, Runda(Kamonyi), Muyumbu na Fumbwe(Rwamagana), Kayonza, Kiramuruzi na Kabarore, ukeneye ubundi busobanuro ukaba wahamagara Ubuyobozi bw’iri shuri kuri 0788237395 cyangwa 0788478469.
Wisdom School yiteguye gutanga Uburezi bufite ireme mu ishami ry’Ubuforomo yahawe
Wisdom School imaze imyaka 15 itanga uburezi bufite ireme