Isi yose iri mu gahinda gakomeye cyane cyane Abakirisitu Gatulika, nyuma yo kubura Umupapa(Papa) weguye ku butumwa bwo kuyobora Kiliziya Gaturika ku isi yose.
Iyi nkuru y’incamugongo, yamenyekanye binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Ukuboza 2022 na Vatican.
Iri tangazo ryagiraga riti: “Mu gahinda kenshi, turabamenyesha ko Papa Benedicto XVI, yitabye Imana uyu munsi ku isaha ya 09:34 za mugitondo.”
Papa Benedicto XVI, witabye Imana ku myaka 95, yari amaze iminsi arwariye i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gaturika, akaba yitabye Imana amaze imyaka hafi 10 atakiri mu nshingano, kuko yeguye muri 2013.
- Advertisement -
Uyu mushumba avuye mu mubiri, mu gihe hari hashize iminsi uwamusimbuye ari we Papa Francis, asabye Abakirisitu Gatulika gusengera Benedicto XVI, koko ngo yabonaga arembye.
Papa Benedicto muri 2013, yakoze amateka yo kwegura ku mwanya w’umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, ibintu bitari bimenyerewe, byaherukaga mu mwaka w’1415 ubwo Papa Gregoire XII nawe yeguraga.