Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe ku ngwate ya miliyoni y’amadolari y’Amerika(asaga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda).
Chauvin yarekuwe ejo ku wa gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, mu gitondo nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.
Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi ry’Umwirabura Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa Gicurasi 2020.
Urupfu rwa Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi.
- Advertisement -
Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.
Derek Chauvin ushinjwa ubu bwicanyi, yirukanwe ku kazi, ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2021.
Aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.
Abandi bapolisi batatu bari kumwe – J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao – na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.
Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa George Floyd – rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota – ubu bose barishye ingwate barafungurwa, bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha.
Kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota.
Irekurwa rye ryakiriwe gute?
Derek Chauvin yarekuwe ku ngwate irimo ibyo agomba kubahiriza.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko iyo ngwate yizejwe n’ikigo gitanga ingwate, nk’uko bitangazwa na televiziyo CBS Minnesota.
Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk’ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko.
Mu kwezi kwa gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n’ibyo agomba kubahiriza.
Ibyo birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw’umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa.
Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa George Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Derek Chauvin arishye ingwate ari “urwibutso rubabaje” ko “tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George”.
Kugeza ubu, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe.