Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzaniya muri 2006, yasabye amasengesho abakunzi be kuko ngo ari mu bihe bya nyuma bitewe n’uburwayi bw’ibihaha bumukomereye.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzaniya, yabwiye Global Publishers ko arwaye kandi ameze nabi, anahamya ko urupfu rwe arubona hafi ye.
Ati, “Abantu bashobora kugira ngo ndabeshya, ariko reka mbabwize ukuri uko meze. Ndababara cyane, nabonye uburyo urupfu rwari hafi yanjye kuko nananiwe guhumeka kugeza aho nabonye ngiye gupfa, amahirwe make abantu bari bazi ko ndimo kubeshya ariko narababaraga cyane.”
Wema kandi avuga ko nakira azafata umwanya wo kujya gushimira Imana kuko yamukuye ku muryango w’urupfu.
- Advertisement -
Agira ati, “Ndabona iri ari ryo herezo ryanjye ku Isi, niyo mpamvu nashyize ifoto ku rukuta rwanjye rwa Instagram kugira ngo nihagira ikiba abantu bazamenye ko narimo mbabara.”
Wema Sepetu aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aryamye, iherekezwa n’amagambo agira ati,”Ndababara, ndababara, ndababara.”
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu rukundo na Diamond, yasabye abakunzi be kumusengera kugira ngo azakire vuba atazicwa n’iyi ndwara y’ibihaha, imwe mu ndwara zihitana umubare w’abatari bake buri mwaka.