Umugezi wa Kigombe, umwe mu migezi igize akarere ka Musanze, by’umwihariko ukaba ubarizwa mu mujyi rwagati, ukomeje kubangamirwa n’ibikorwa bitandukanye bya muntu, ibifatwa nko gutema Ishami uyu mujyi wicariye.
Musanze nk’umujyi wunganira Kigali, ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa remezo bihabarizwa birimo inyubako, imihanda, n’ibindi.
Nubwo bimeze gutyo ariko, impuguke mu bidukikije zigaragaza ko iterambere ridacunzwe neza binyuze mu bikorwa byaryo, ribangamira Ubuzima bw’abantu ndetse n’ibukikije bikahangirikira.
Bimwe mu bikorwa bitungwa agatoki by’umwihariko ibikorerwa muri uyu mugezi wa Kigombe, byiganjemo ahakanikirwa ibinyabiziga(garage) n’aho byogerezwa(ibinamba) byose bikorerwa ku butaka bufatwa nk’igishanga kibitse amazi menshi yose aruhukira muri uyu mugezi.
- Advertisement -
Hari kandi abogerezamo imifuka ya sima(cement) iziho kugira ibinyabutabire byangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse n’abamena imyanda itabora mu miyoboro migari y’amazi agenda nayo, akisuka muri Kigombe.
Nubwo ubushakashatsi bugikorwa ngo hamenyekane ingaruka mbi ibinyabutabire bigize isima bigira mu guhumanya ibinyabuzima biba mu mazi, impuguke zemeza ko bihindura ubusharire bw’amazi, bigatuma amafi ababuka, ndetse n’ibindi binyabuzima biyarimo bigapfa.
Hari kandi n’ibikorwa by’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi bitubahirije ibiteganywa n’itegeko rirengera imigezi mu Rwanda, byose biri mu bikomeje kwangiza uyu mugezi, ari nako bikururira ibyago abawuturiye n’abawifashisha mu muzima bwabo bwa buri munsi.
Kuba uyu mugezi ugeramiwe n’abawangiza kandi ufitiye akamaro gakomeye abawuturiye n’umujyi wa Musanze muri rusange, ni kimwe mu mpamvu zituma abahanga mu bidukikije bemeza ko abatuye n’abakorera mu muijyi wa Musanze bari gutema ishami bicayeho.
Eng. Twagirimana Jean de Dieu, ukora ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije akaba n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, yasobanuye ko abantu bataramenye neza akamaro ko kurengera ibidukikije ari nayo mpamvu bakigira uruhare mu kwangiza ibyabarengera.
Ati, “Ibikorwa bya muntu ni kimwe mu nkingi z’ibanze zigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, naho ibikorwa bya kamere bigira uruhare ruto kandi n’ikiremwamuntu kirabisembura, kuko niyo byangije haba harimo ukuboko kwa muntu.
Ibidukikije bigeramiwe cyane ni ibyo mu mazi yo mu migezi itemba. Ingero zirahari nyinshi, aho usanga abantu batema ibiti biri ku nkombe z’imigezi, kumena imyanda mu migezi bigira uruhare mu kuzimangatanya urusobe rw’ibinyabuzima, guhinga inkengero cyangwa imbibi z’imigezi bigatuma isuri yiyongera.”
Akomeza agira ati, “Hari kandi kuragira ku migezi, gushyira ibinyabutabire mu migezi, n’ibindi byinshi ntarondora byangiza ibidukikije. Ibi byose bituma umuntu asa n’usenya inzu atuyemo, kuko ingaruka nitwe zigarukaho.”
Uyu mugezi ufitiye akahe kamaro umujyi wa Musanze?
Umugezi wa Kigombe, uturuka mu mujyi rwagati, ukamanuka werekeza ku mugezi munini wa Mukungwa. Ibi bituma ugira uruhare ruziguye n’urutaziguye mu bikorwa bya buri munsi by’abaturage ku giti cyabo ndetse n’akarere ka Musanze muri rusange.
Duhereye ku nyungu rusange, umugezi wa kigombe, wubatseho urugomero rw’amashanyarazi rufite umuyoboro utanga amashanyarazi angana na Kilowati(kilowatt) 272, yahujwe n’umuyoboro mugari w’igihugu.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze ari naho uyu mugezi uherereye, babwiye UMURENGEZI ko ubafatiye runini, kuko bifashisha amazi yawo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mutuyimana Jacqueline umwe muri bo, agira ati, “Dore navukiye hariya mureba, uyu mugezi nawusanzeho. Amazi yawo turayatekesha, tukayanywa ndetse n’abana bacu bogamo, kuko nta muntu wakuriye hano utaroze ku mazi y’uyu mugezi.
Kigombe idufatiyeho runini rwose pe! Niho turya tuvuye, kuko uretse kwinikamo amasaka, tuyikoresha mu kubumba amatafari ndetse tuyakoresha no mu rugo mu bikorwa bitandukanye.”
Rukundo François, nawe uturiye umugezi wa Kigombe, avuga ko n’ubwo we adakoresha amazi yawo kuko yemeza ko ari mabi, agaruka ku mpungenge z’ubuzima cyane cyane kuri we na bagenzi be barya amafi yororerwa mu bizenga uyu mugezi wisukamo.
Ati, “Njyewe mbabwije ukuri, ariya mazi sinayakoresha mu rugo iwanjye nk’uko mbona hari abayavoma, ahubwo namenye ko amafi aba ahantu ahura na purasitike(plastics) kuyarya bitera kanseri zitandukanye bitewe n’utuvunyukira duto twazo amafi aba yarariye.
Uyu mugezi rero nawo bajugunyamo amacupa ya purasitike bikaba binteye impungenge ku buzima bwanjye. Niba bishoboka nasaba Leta igakora ubukangurambaga bwo kubungabunga uyu mugezi wa kigombe, bagatabara ubuzima bwacu.”
Marie Grâce Wishavura, umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ibidukikikije, avuga ko ibidukikije muri aka karere bibungabunzwe neza, gusa agaruka ku mbogamizi bahura nazo zo kuba hari ibikorwa abaturage bakora bibangamira ibidukije.
Ati, “Mu karere kacu, ibidukikije bibungabunzwe neza, nubwo imbogamizi zitabura. Nk’umujyi uri gutera imbere, hari aho ibidukikije bibangamirwa n’iryo terambere, mu kuzikemura tukifashisha icyo amategeko arengera ibidukikije mu Rwanda ateganya, dukurikije n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Ku bijyanye n’ibikorwa bibangamira umugezi wa kigombe mwagarutseho, hari abaturage bahakorera ibikorwa byangiza ibidukikije. Tugiye gukora ubukanguramba muri gahunda zitandukanye duhuriramo nabo, cyane cyane abaturiye uriya mugezi bawukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’abafite ibikorwa byanduza uriya mugezi batamo za parasitiki, tuzabegera tubagaragarize ingaruka zabyo ku binyabuzima byo mu mazi natwe ubwacu.”
Yagiriye inama abaturage kandi, abasaba ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije. Ati, “Hakenewe uruhare rwa buri muntu kuko ingaruka z’iyangizwa ry’ibidukikikije zitugeraho twese bityo zigomba gukumirwa hatarangirika byinshi.”
Itegeko rirengera imigezi, inzuzi n’ibiyaga mu Rwanda, riteganya iki?
Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije umutwe wa III, Ingingo ya 12, rivuga ko umutungo kamere w’amazi ugomba kurindwa ubuhumane aho bwaturuka hose.
Iri tegeko rikomeza rigaragaza ibikorwa bibujijwe, nko ku mutwe waryo wa VI, rigaragaza neza ibikorwa bibujijwe ndetse n’ibihano.
Mu ngingo yaryo ya 42, hagaragara urutonde rw’ibikorwa bibujijwe ku butaka buheherereye n’ibyanya birinzwe. Mu gaka karyo ka 1,2,3,5 na 6 rigira riti, birabujijwe:
1° kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo;
2° kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu;
3° kumena, gutembesha cyangwa guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi;
5° gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no mu ntera ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga;
6° kubaka ikiraro cy’amatungo, ibagiro, isoko ry’amatungo mu ntera ya metero mirongo itandatu (60 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no muri metero magana abiri (200 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga;
7° kubaka mu masoko y’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga no mu nkengero zabyo mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku migezi na metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku biyaga.
Mu ngingo yaryo ya 49, igaragaza ibikorwa bibujijwe mu ntera zitegetswe n’iri tegeko cyane cyane mu duka twaryo twa: 1,2 na 5
Rigira riti, Umuntu wese:
1° wubaka ikiraro cy’amatungo, ibagiro, isoko ry’amatungo mu ntera ya metero mirongo itandatu (60 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no muri metero magana abiri (200 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga;
2° ushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no ku ntera ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga;
5° umena imyanda yaba yumye, itemba, gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) no kuvanaho ibikorwa bye.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byakozwe n’umuntu ufite umushinga wakorewe isuzumangaruka ku bidukikije, nyirawo ahanishwa gusana indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima yangije n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na kabiri ku ijana (2%) by’ikiguzi cy’umushinga.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa Imigezi 861 ifite uburebure bungana na Km 6462, ikaba ihuza amazi yayo mu migezi ibiri minini ya Nil na congo.
Nil ifata amazi y’iburasirazuba angana na 67%, umugezi wa congo ugafata amazi y’iburengerazuba angana na 33% by’amazi yose y’imigezi yo mu Rwanda.
Habarurwa kandi ibishanga 2860, biri ku buso bwa hegitari 278 536 n’ibiyaga 101 biri ku buso bwa hegitari 149487.