Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda.
Ibi, abitangaje nyuma y’uko imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2021, yanzuye ko hakazwa ingamba zo kwirinda harimo no gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 15.
Dr. Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse umuti ushobora kugabanya ubukana bwa COVID-19, u Rwanda rukaba rwamaze kuwugura ku buryo ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 nimugoroba uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Minisitiri Ngamije avuga ko umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 ari igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugoboka abamaze kwandura COVID-19 bagasubira vuba ku murongo, hakazakurikiraho kureba uburyo bwo gutanga uwo muti mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye ari rwo rukingo.
- Advertisement -
Ati, “Hatumijwe ibihumbi cumi n’umunani(18,000) by’uwo muti, kuwa Gatatu saa kumi n’imwe uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora, uko impyiko ze zikora. Turi gukora isesengura ry’uko umuti uzahabwa abarwayi.”
Yongeraho ko u Rwanda rukomeje gukurikiranira hafi uko inkingo rwatumije zizaboneka kandi ko ruri mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo, ko ndetse hakozwe ibishoboka byose ngo ruzagere ku barukeneye cyane bihutirwa, imyiteguro yose ngo ikaba imeze neza ku buryo mu gihe cya vuba gishoboka urukingo ruzaba rwabonetse.
Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo bubahiriza amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo barusheho kugabanya ubwandu bwazamutse mu minsi mike ishize.
Imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, igaragaza ko mu Rwanda hamaze kwandura abagera ku bihumbi 11,259 , abakize ni 7,412 , mu gihe 146 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cya Covid-19.