UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 6 days
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 2 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 2 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 2 weeks
Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwa UN yishwe na Covid-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwa UN yishwe na Covid-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:27 AM

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko umusirikare w’u Rwanda w’imyaka 51 wari mu butumwa mu mahanga wari usanzwe afite ubundi burwayi ari Umunyarwanda wa gatatu wishwe na coronavirus.

BBC yahawe amakuru ko uwapfuye yari amaze iminsi agaruwe mu Rwanda kubera uburwayi, akaba yari mu ngabo ziri i Juba mu butumwa bw’amahoro bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye buzwi nka UNMISS muri Sudani y’Epfo.

Abandi Banyarwanda babiri bishwe na Covid-19 mu gihe gishize, ni umushoferi w’amakamyo w’imyaka 65, n’umupolisikazi w’imyaka 24 nawe wari mu butumwa bwa UNMISS i Makakal muri Sudani y’Epfo.

Muri Sudani y’Epfo ubu hamaze kuboneka abantu 2,021 banduye Covid-19 muri bo 38 yarabishe naho 333 ni bo bamaze kuyikira nk’uko bivugwa na Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

- Advertisement -

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu bashya 17 banduye babonetse ejo ku wa gatatu mu bipimo 3,961 byafashwe. Abamaze kwandura bose hamwe ni 1,042, abakize ni 480.

Kuva uyu munsi ku wa kane, ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda kivuga ko hatangira gupimwa abantu ku mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu mujyi wa Kigali.

Iki kigo kivuga ko kigamije gusesengura uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali.

UN ivuga ko kugeza mu kwezi kwa gatatu UNMISS yari igizwe n’abantu (abasirikare, abapolisi n’abakozi b’abasivili) barenga 16,000.

U Rwanda ni cyo gihugu gifiteyo abasirikare (barenga 2,700) n’abapolisi benshi (barenga 500).

Eric Uwimbabazi July 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
  • Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Babiri bacyekwaho kwiba moto batawe muri yombi bagiye kuyigurisha

Hashize 1 month
Amakuru

Papa Francis yajyanywe mu Bitaro

Hashize 2 months
Amakuru

Dr Kayumba Christopher yagizwe umwere n’urukiko

Hashize 3 months
Amakuru

Bamporiki Edouard yafunzwe nyuma yo gukatirwa adahari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?