UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umujyi wa Kigali wakajije ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Umujyi wa Kigali wakajije ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 03/09/2020 saa 4:09 PM

Umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, arimo ko umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi(10.000Frw) kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo.

Aya mabwiriza yashyizweho areba umuntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali, utanga serivisi iyo ariyo yose muri Kigali, ugana mu mujyi wa Kigali, inzego za leta, iz’abikorera n’abandi.

Ibi bihano bigena ko mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi muntu umurera, azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10 Frw, aya akaba ari nayo mafaranga azajya acibwa umuntu wese utakambaye kandi yakabombye kuba akambaye.

Ku mucuruzi utemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw, kandi ibikorwa bye by’ubucuruzi bifungwe kugeza igihe ashyiriyeho uburyo bwo kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Ku muntu warengeje igihe cyagenwe cyo kuba yageze mu ngo, ni ukuvuga isaha ya saa moya(19h00), uwo azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19.

Ikigo kizajya kirenza umubare w’abakozi bateganyijwe gukorera mu kazi (mu nyubako bakoreramo) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw kandi ibikorwa byacyo bihagarikwe kugeza igihe hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Ku mumotari uzajya utwara umugenzi kuri moto atambaye mu mutwe agatambaro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi moto ye ifungwe iminsi itanu.

Umunyonzi uzajya afatwa atwaye umugenzi ku igare, we azajya acibwa amafaranga ibihumbi bitatu(3.000frw) hanyuma we n’umugenzi bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, bahabwe inyigisho zo kwirinda COVID-19.

Mu gihe imodoka itwaye umubare urenze abemewe, ni ukuvuga 50% by’imyanya ifite, nyirayo azajya acibwa amafaranga ibihumbi 25 Frw kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itarenze itanu.

Abantu bitabira ikiriyo barengeze umubare wagenwe, uhagarariye umuryango azajya acibwa ibihumbi 10 Frw ku muntu wese warenzeho, naho kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe ubuyobozi bw’irimbi buzajya bwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ku bijyanye no kwitabira umuhango wo gushyingira harengejwe umubare w’abantu bagenwe, uwakiriye icyo gikorwa ni ukuvuga itorero, idini, aho biyakirira cyangwa ushinzwe irangamimerere azajya yishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho.

Ibi bizajya bijyana kandi no guhagarika ibikorwa by’itorero cyangwa idini n’ahakiriwe umuhango wo gushyingira harengeje umubare wagenwe mu gihe kitarenze ukwezi. Ikindi ni uko hazajya hatangwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi ushinzwe irangamimerere.

Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi(bridal shower), ibyo guha ikaze umwana(baby shower) n’ibindi; uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Ibi bizajya bijyana kandi no kuba abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bagahabwa inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda iki cyorezo. Igihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Mu gihe hari amateraniro akorewe mu rusengero, Kiliziya n’umusigiti, rutemerewe gufungura, umuyobozi w’urusengero cyangwa umusigiti na Kiliziya, azajya acibwa ibihumbi 150 Frw.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, mu musigiti na kiliziya hatubarijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyangwa se yose, icyo gihe umuyobozi w’aho hantu yabereye (mu rusengero, kiliziya cyangwa umusigiti), azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ibikorwa by’aho bihagarikwe mu gihe cy’ukwezi.

Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24, anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire.

Ku bijyanye no gutoroka ahagenewe kwita ku bafite uburwayi bwa COVID-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho, icyo gihe umuntu watorotse azajya yishyura ibihumbi 10 Frw, uwamwakiriye nawe yishyure ibihumbi 100 Frw. Uwatorotse azajya asubizwa aho acumbikirwa habugenewe, bitabangamiye ko ashobora no gukurikiranwaho icyaha cyo kwanduza abandi ku bushake.

Ku bafungura utubari yaba aho gasanzwe, muri hotel, muri restaurant, muri butike, muri Super market, mu ngo n’ahandi hahinduwe akabari; nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’akabari azajya acibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Ibi ngo bizajya bijyana no gufungirwa ibikorwa yemerewe mu gihe cy’ukwezi ariko kitarenze amezi atatu akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuntu uzajya ufatirwa mu kabari cyangwa ahandi hose hahinduwe akabari, we azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 yigishwe.

Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitagennye uburyo bwo gufasha abazigana mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 burimo uburyo bwo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwerekana aho guhagarara cyangwa kwicaza abantu bahanye intera no gushyiraho abafasha mu kubahiriza izo ngamba nabo bazajya bahanwa.

Ku masoko n’amaguriro manini, azajya yishyura ibihumbi 300 Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko, gare cyangwa inyubako z’ubucuruzi. Ku bandi bacuruzi, bakorera ahandi hose, nyir’ubucuruzi azajya yishyura ibihumbi 50 Frw. Ikindi ni uko isoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi bizajya bihagarikwa mu gihe cy’iminsi itatu.

Ku batubahiriza ingamba z’ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi zashyizweho na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, nyir’igikorwa azajya yishyura uhereye ku bihumbi 100 Frw kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda hashingiwe ku gaciro k’imirimo y’ubwubatsi. Ikindi ni uko ibikorwa bizajya bihagarikwa mu gihe cy’ukwezi.

Emmanuel Dushimiyimina

Eric Uwimbabazi September 3, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?