UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umuhanzi Danny Vumbi agiye gushyira hanze Album ya gatatu yise ‘Inkuru Nziza’
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imyidagaduro

Umuhanzi Danny Vumbi agiye gushyira hanze Album ya gatatu yise ‘Inkuru Nziza’

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 10/07/2020 saa 10:26 PM

Semivumbi Daniel uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Danny Vumbi agiye gushyira hanze Alubumu(Album) ye ya gatatu yise ‘Inkuru Nziza’, ikazaba igizwe n’indirimbo 12 harimo n’izagiye zikundwa cyane nk’iyitwa Abana babi, Umugozi yakoranye na Bruce Melody, Yibare n’izindi.

Uyu muhanzi avuga ko hari n’izindi ndirimbo atarashyira hanze nka Sezera, Babahe n’izindi, gusa ngo zose zizasohokera rimwe ku munsi wo gushyira ahagaragara iyi alubumu ye, tariki ya 17 Nyakanga 2020.

Iyi alubumu ije ikurikira izindi ebyiri Danny Vumbi yashize hanze arizo “Umudendezo” yashyize ahagaragara muri 2012 n’iyitwa “Kuri twese” yamuritse muri 2015.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Uhujimfura Claude umukozi wa Kikac Music yateye inkunga iyi alubumu, yaciye amarenga anamara amatsiko abifuza kuyigura mbere y’uko igera hanze.

- Advertisement -

Ati, “Twishimiye kubasangiza album ya 3 ya Danny Vumbi yitwa Inkuru Nziza, abashaka kuyigura mbere ya launch yayo (Pre-sale) igura ibihumbi ijana(100.000Rwf), ikaba igurishwa kuri Email, Flash na CDs.ˮ

Iyi Album yatangiye kugurishwa ku bayifuza

Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo kumurika iyi Album kizaca kuri MK1TV n’izindi shene(Channel) nka Genesis TV na RTV, kikazitabirwa n’abahanzi batanduknye nka Bruce Melody, Marina, Fireman, Mico the Best, Uncle Austin ndetse na Band iri guca ibintu muri iyi minsi yitwa Neptunez Band.

Usibye kuba Danny Vumbi azwi nk’umuhanzi, ni n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye mu Rwanda wagiye wandika indirimbo zagiye zikundwa cyane nka Kungola ya Sanny na Bruce Melody, Ku Ndunduro ya Social Mula, Urugero ya Butera Knowless n’izindi.

Ngendahimana J.Pierre(Zinc G) / Umurengezi.Com

Eric Uwimbabazi July 10, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imyidagaduro

Soeur Uwamariya Immaculee umwe mubagenewe ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO

Hashize 8 months
Imyidagaduro

Umuryango KUKI NDIHO/WHY DO I EXIST RWANDA ORPHAN SUPPORT PROJECT wateguje abakunzi bawo Umunsi Mpuzamahanga w’amahoro

Hashize 8 months
Imyidagaduro

Christopher yasoje ibitaramo yakoreraga muri Canada

Hashize 12 months
Imyidagaduro

Miss Naomie yavuze ku byo gufungisha inyinya ye

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?