Clarisse Karasira wamenyekanye nk’umuhanzi Nyarwanda mu ndirimbo zisigasira Umuco Nyarwanda yambitswe impeta n’umukunzi we.
Nyuma y’igihe kirekire hibazwa umusore waba ari mu rukundo n’uyu muhanzi, kuri ubu byagaragaye ubwo umukunzi we yafataga umwanzuro wo kumwambika impeta nk’ikimenyetso gishimagira urukundo n’umubano bafitanye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter mu magambo aryoheye amatwi, Clarisse Karasira yagaragaje ibyishimo yatewe no kwambikwa impeta n’umukunzi we Sylvain Dejoie.
Yagize ati, “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”
- Advertisement -
Clarisse Karasira yamenyekanye cyane mu ndirimbo zibanda cyane ku gusigasira Umuco Nyarwanda nka Uwacu, Ntizagushuke, Twapfaga iki, Ibihe, Urungano, Gira neza, Ubuto n’izindi.
Ubutumwa bw’ibyishimo uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter
Clarisse Karasira yambitswe impeta n’uwo yihebeye