Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi nka Bruce Melodie hamwe n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo bafunzwe muri weekend ishize bakaba bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid19.
Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko amakuru y’ifungwa ry’ibi bymamare byo mu Rwanda yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko bafashwe bari kunywa nyuma y’amasaha yagenenwe ngo buri wese abe ari mu rugo, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro.
Polisi kandi ivuga bavuye aho batuye bakajya mu murenge wa Kimironko gusura uwitwa Rwema bagerayo bakanywa, bagacuranga, hanyuma bakaza kurenza amasaha yo kuba bari mu rugo.
CP Kabera yagize ati: “Ayo makuru niyo. Bafashwe muri Week end bari kunywa, baracuranga, mbese muri make bakurikiranyweho kwica amabwiriza areba buri Munyarwanda yo kwirinda COVID-19.”
- Advertisement -
Polisi kandi ivuga ko uwo ari we wese uzayarengaho azabikurikiranwaho, yaba icyamamare cyangwa undi muntu.
Muri iyi mpera z’icyumweru aba bombi bafashwe, ni bwo ku cyumweru (09 Kanama) uyu Shaddyboo yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yaje gusaka mu nzi iwe, nyuma akabisiba, ariko Umuvugizi wa Polisi akaba yarahakanye ibyo byari byanditswe na Shaddyboo avuga ko bitabaye kandi ko iyo biba ukuri atari guhita abisiba.
Good news