Umusirikare uri mu kigero cy’imyaka 18 wari mu bari barinze isanduku y’Umwamikazi Elizabeth II mu muhango wo kumutabariza, yasanzwe aho ingabo ziba i Knightsbridge mu mu Mujyi wa Londres yapfuye.
Polisi y’i Londres yavuze ko ikimenya aya makuru yagerageje kujyana imbangukiragutabara ngo irebe uko yafasha Burnell-Williams ariko igasanga amazi yarenze inkombe.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyamwishe na cyane ko umurambo w’uyu musore nta kimenyetso ugaragaza wenda ngo babe baheraho mu gushaka icyamwishe.
Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Londres yatangaje ko Burnell-Williams yasanzwe yapfiriye aho yari asanzwe aba nk’uko yabibwiwe n’umuvandimwe we.
- Advertisement -
Ati: “Urupfu rwe rwatunguranye. Iperereza ryakozwe ariko nta bimenyetso bigaragaza icyamwishe. Gusa abayobozi bakuru mu ngabo bari gufasha ushinzwe gushaka amakuru ku rupfu rw’uyu musore mu gutegura raporo y’ibijyanye n’urupfu rwe.”
- Ubwongereza: Liz yagizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iyegura rya Boris
- Ubwongereza: Minisitiri wari mu masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yeguye
- U Rwanda rwasabye Ubwongereza ubusobanuro ku mwanzuro warufatiwe
Ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatabarizwaga amashusho ya Burnell-Williams yasakajwe n’abo mu muryango we ubona ko bashimishijwe n’uko umwana wabo ahabwa inshingano zikomeye zo kugenda iruhande rw’isanduku y’Umwamikazi kandi akiri muto.
Daniel Burnell Se wa Burnell-Williams ku munsi w’umuhango wo gutabariza Umwamikazi yigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ati “Ndi umubyeyi wishimye, umuhungu wanjye ari gutumika inshingano neza. Ndakunezerewe muhungu wanjye.”
Burnell-Williams yakomokaga i Bridgend, agace gaherereye mu majyepfo ya Pays de Galle. Ni umwe mu baherutse guhabwa inshingano zo kurinda ab’i Bwami.