UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 05)
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 05)

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 10/08/2022 saa 8:54 AM

Mbifurije gukomeza kugubwa neza aho muri hose mwe mukomeje gukurikirana uburibwe bw’urukundo hano kuri umurengezi.com.

Turacyari mu gihirahiro cy’ibibazo twasoje twibaza muri episode ya 4. Kandi koko byari ngombwa ko tubyibaza kuko byari biteye amatsiko, gusa ayo matsiko yose arashirira muri iyi episode ya 05 ndetse n’izindi zizakurikira.

Reka dutangire……

Noella byaramubabaje cyane biramurenga maze afata umwanzuro wo kujya kurogesha Ange, kugira ngo wenda apfe asigarane Allan wenyine. Ariko mu by’ukuri ubu ntabwo ari bwo bwari uburyo bwiza byagombaga gukemukamo.

- Advertisement -

Mu by’ukuri tuzi ko Noella ari we ukunda Allan urukundo rw’ukuri, ariko Allan we ntabwo abizi kuko atarabibwirwa.

We yizera ko Ange ari we umukunda urw’ukuri, ariko nwe tuzi ikibyihishe inyuma ko ari imitungo ya Allan Ange ashaka.

Uyu wari umwanya ukomereye Noella kuba yawitwaramo kigabo, ariko nubwo yakundaga Allan urukundo rw’ukuri umutima yari agize ako kanya wari uwa gihubutsi, wo kuba yarogesha Ange kugira ngo asigarane Allan wenyine.

Muri urwo ruvange rw’ibitekerezo Noella yagize mu mutwe, byamuteye kuzungera cyangwa se kugira isereri kandi yari mu muhanda ataha, nuko akigenda atyo imodoka imuturuka imbere icanye amatara cyane Noella ntiyabasha guhuza neza urwo rumuri, kuko iyo modoka yari ifite umuvuduko uri hejuru, kandi Noella nawe yarimo azungera, imodoka yaramugonze.

Ibyo bimaze kuba umushoferi witwa Paul wari utwaye iyo modoka yagize ubwoba cyane, dore ko yari yatwaye yasinze kandi ari ikosa rizira.

Nuko afata Noella amujyana kwa muganga ngo bamwiteho, gusa afite ubwoba bwinshi ko Polisi yamufunga, ariko ibyo ntibyabaye.

Noella yakangutse asanga ari kwa muganga, umutwe wakomeretse bikabije, abaganga bakavuga ko atitaweho byihuse yajya muri koma, gusa Noella we asaba ko niba agiye no gupfa bamuzanira Allan akamureba bwa nyuma, akamubwiza ukuri kw’ibiri mu mutima aho kugira ngo aheranwe n’agahinda.

Muganga yarabimwemereye, bahamagara Allan aho yari ari ku kazi, abyumvise yatsa imodoka byihuse cyane, ubwo Noella nawe niko ubuzima buri mu mwanya utari mwiza. Nuko igihe Allan akiri mu muhanda yihuta cyane abona Ange yicaye ku nzira, bimusaba ko abanza guhagarara kugira ngo amenye impamvu umukunzi yicaye ku nzira.

Bamaranye iminota itanu, telefone iturutse kwa muganga irahamagara igira iti, “Uwitwa Noella agiye muri koma!”

Allan biramurenga arekura ikiganza cya Ange yari afashe, yishinja amakosa yuko atagendeye igihe akaba ateje ikibazo.

Kubera ko Ange yari atazi ibijya mbere, yabonye Allan isura ihindutse biramushobera.

Ese Allan azabisobanura ate igihe Noella azaba akangutse?

Ese Noella nakanguka atacyibuka ikintu na kimwe Allan azabigenza ate?? Ntuzacikwe na episode ya 06.

Komeza gukurikirana uburibwe bw’urukundo hano kuri www.umurengezi.com, kandi niba uyikunda binyuze muri comment utwandikire.

Irebana na: umurengezi
UMURENGEZI August 10, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

Hashize 2 years
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 09)

Hashize 2 years
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 08)

Hashize 2 years
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 07)

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?