UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma U Rwanda rwasabye Ubwongereza ubusobanuro ku mwanzuro warufatiwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

U Rwanda rwasabye Ubwongereza ubusobanuro ku mwanzuro warufatiwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 30/01/2021 saa 11:36 PM

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kubuza abagenzi bavuye mu Rwanda kujya mu Bwongereza ari umwanzuro udashingiye kuri Siyansi(Science) iki gihugu cyafashe.

Ibi bije nyuma y’aho kuwa kane w’iki cyumweru, Leta y’Ubwongereza yongeye u Rwanda, u Burundi na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates) ku rutonde rw’ibihugu abantu babivuyemo cyangwa babiciyemo batemerewe kujya mu Bwongereza.

Iki cyemezo cyafashwe kigamije guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere muri Africa y’Epfo, ndetse gitangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa gatanu saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Grant Shapps Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza yatangaje ko abaturage b’Ubwongereza batashye ari bo bemerewe kuhagera bafite icyemezo ko batanduye kandi nabwo bakabanza kujya mu kato mu minsi icumi.

- Advertisement -

Ubwongereza ntibusobanura niba muri ibi bihugu bitatu harageze ubwo bwoko bushya bwa coronavirus, gusa bimwe mu bihugu biherereye mu karere k’ibiyaga bigari nka Kenya ubu bwandu bwamaze kugaragaramo.

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa byayo mu kurwanya Covid-19 bihoraho, bikorwa mu mucyo kandi bishimangirwa n’izindi nzego zigenga.

Muri iri tangazo kandi, Leta y’u Rwanda yavuze ko icyemezo cy’Ubwongereza kidashingiye kuri Siyansi, ndetse ko itegereje ibisobanuro ku mpamvu z’icyemezo kidakwiye cya Leta y’Ubwongereza.

Usibye ibi bihugu bitatu byongewe kuri uru rutonde, muri aka karere, Tanzania na Reubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(DRC) nabyo abagenzi bahavuye ntibemerewe kujya mu Bwongereza, kubera kwirinda ubwoko bushya bwa Covid-19.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda isaba Ubwongereza ubusobanuro  

Eric Uwimbabazi January 30, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?