Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kubuza abagenzi bavuye mu Rwanda kujya mu Bwongereza ari umwanzuro udashingiye kuri Siyansi(Science) iki gihugu cyafashe.
Ibi bije nyuma y’aho kuwa kane w’iki cyumweru, Leta y’Ubwongereza yongeye u Rwanda, u Burundi na Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates) ku rutonde rw’ibihugu abantu babivuyemo cyangwa babiciyemo batemerewe kujya mu Bwongereza.
Iki cyemezo cyafashwe kigamije guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere muri Africa y’Epfo, ndetse gitangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa gatanu saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Grant Shapps Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza yatangaje ko abaturage b’Ubwongereza batashye ari bo bemerewe kuhagera bafite icyemezo ko batanduye kandi nabwo bakabanza kujya mu kato mu minsi icumi.
- Advertisement -
Ubwongereza ntibusobanura niba muri ibi bihugu bitatu harageze ubwo bwoko bushya bwa coronavirus, gusa bimwe mu bihugu biherereye mu karere k’ibiyaga bigari nka Kenya ubu bwandu bwamaze kugaragaramo.
Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa byayo mu kurwanya Covid-19 bihoraho, bikorwa mu mucyo kandi bishimangirwa n’izindi nzego zigenga.
Muri iri tangazo kandi, Leta y’u Rwanda yavuze ko icyemezo cy’Ubwongereza kidashingiye kuri Siyansi, ndetse ko itegereje ibisobanuro ku mpamvu z’icyemezo kidakwiye cya Leta y’Ubwongereza.
Usibye ibi bihugu bitatu byongewe kuri uru rutonde, muri aka karere, Tanzania na Reubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(DRC) nabyo abagenzi bahavuye ntibemerewe kujya mu Bwongereza, kubera kwirinda ubwoko bushya bwa Covid-19.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda isaba Ubwongereza ubusobanuro