Hirya no hino mu gihugu hari inzu zifite isakaro rya Fibro-ciment(asbestos) rigaragazwa n’impuguke mu buzima ko zitera kanseri y’ibihaha(Lung Cancer) n’izindi ndwara z’ubuhumekero.
Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gusimbuza iri sakaro amabati atagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije, ariko nyamara iri sakaro riracyagaragara hirya no hino mu gihugu, yaba mu nzu zituwemo n’abaturage ndetse na zimwe mu zikorerwamo na zimwe mu nzego za Leta.
Ubukene ndetse n’amategeko agenga ikurwaho rya Fibro-ciment, byabaye inzitizi kuri bamwe bifuzaga gukura iri sakaro ku mazu yabo.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, bagitangarije ko ubukene ari kimwe mu mpamvu zituma badasimbuza iri sakaro n’ubwo bavuga ko bazi neza ingaruka ribagiraho ku buzima bwabo.
- Advertisement -
Ndikubwimana Agnes, umuturage wo mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, utuye mu nzu isakajwe Fibro-ciment, avuga ko azi ububi bw’aya mabati, ariko akagaragaza ubukene nk’imbogamizi mu kuyasimbuza ayandi.
Agira ati: “Amakuru ku byerekeye aya mabati ndayafite, batubwiye ko atera kanseri y’ibihaha iyo umuntu akoresheje amazi y’imvura aturuka kuri aya mabati. Nanjye mba narasimbuje ariko birahenze, kandi ubushobozi ntabwo.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho n’indi muturage utuye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe utarifuje ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko bigoye gukuraho isakaro rya Fibro-Ciment n’ubwo azi ingaruka mbi zayo.
Ati: “Amakuru tuzi ni uko aya mabati atemewe kuyakoresha haba mu nzu zituwemo cyangwa zikorerwamo ibindi. Ikindi kitugonga ni itegeko rivuga ko kuyakuraho bisabirwa uburenganzira mu kigo kibishinzwe, Rwanda Housing Authority. Udafite ubwo burenganzira bahabwa n’itegeko ntushobora kuyakuraho, kuko iyo umaze kuyakuraho nibo bayajyana mu rwego rwo kwirinda ko yava kunzu imwe akajyanwa gusakazwa ahandi.”
Ubukene ni kimwe mu bikumira isimbuzwa rya Asbestos
Ntakirutimana Mathias, Umuhuzabikorwa w’Umushinga wo guca Asbestos muri Rwanda Housing Authority, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMURENGEZI, yatangaje ko atemeranya n’abatuye mu nzu zikirangwaho iri sakaro, atangaza ko ubukene n’amategeko bitabangamira inzira yo kurisimbuza.
Ati: “Amategeko Leta yashyizeho, ntabwo agamije kunaniza abashaka gusimbuza iri sakaro, ahubwo agamije kurinda abanyarwanda, hirindwa gukemura ikibazo duteza ibindi byinshi biturutse ku gukoresha nabi amabwiriza. Nta mananiza arimo biroroshye, icyo dushaka ni uko bidakorwa mu kajagari.
Ku cyerekeye ubukene, icyo navuga ni uko umuturage utuye mu nzu isakaje asbestos, yagira igenamigambi rihamye ryo kuyasimbuza irindi sakaro iryo ari ryo ryose, kuko ntawe dutegeka ibyo asakaza. Ku batishoboye bakennye, babitegura buhoro buhoro, kubera ko nta ngengo y’imari Leta yateguye yo gufasha abatishoboye muri iyi gahunda. Ikindi navuga ni uko, Intego Leta yihaye yo kurandura burundu Asbestos, hari icyizere ko izagerwaho, kuko ku mazu ya leta tugeze kuri 78.2%, mu gihe inzu z’abaturage tugeze kuri 81% dusimbuza iri sakaro.”
Mu Rwanda, ikurwaho rya Asbestos rigenwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe No:27/03 ryo kuwa 23/10/2008, rigena urutonde rw’imiti itemewe mu Rwanda, ryemezwa na Guverinoma muri 2009, ritangira gushyirwa mu bikorwa muri 2011 na Rwanda Housing Authority.
Muri 2015, hagiyeho ibwiriza rya Minisitiri y’Intebe No: 002/03 ryo kuwa 05/05/2015, rigena uburyo bwo guca amabati ya asbestos mu Rwanda, intego ihari kuri ubu, ikaba ari uko muri 2024 aya mabati agomba kuba yakuweho ku kigereranyo cya 100%.