Ubuzunguzayi ni imvugo ikoreshwa bashaka kuvuga Ubucuruzi buciriritse, bw’Akajagari bukorerwa ahantu hatemewe na Leta ndetse kikaba ikibazo gihangayikishije abayobozi bafata ibyemezo kuko butinjiza imisoro muri Leta.
Iyo hashakwa umuti w’iki kibazo, hakoreshwa uburyo butandukanye, ariko budatanga igisubizo kirambye kuko bamwe mu babukurwamo babusubiramo ndetse hakaza n’abashya, bityo ikibazo ntigikemuke.
Mu gushaka igisubizo kirambye cy’Ubuzunguzayi, Ikigo gishinzwe guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze LODA ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kigiye guha inguzanyo Abazunguzayi bo mu Mujyi wa Kigali, izishyurwa mu myaka ibiri hiyongereyeho abiri ku ijana (2%) by’ayo bahawe, bitarenze Ukwezi kwa Kanama 2022.
Nyinawagaga Claudine Umuyobozi wa LODA, aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itanzamakuru RBA yasobanuye birambuye iby’uyu mushinga .
- Advertisement -
Agira ati, “Twaganiriye n’Abayobozi babo, batugaragariza ibibazo bafite bitandukanye, harimo n’Ibibanza byo mu Isoko bihenze, Imisoro n’ibindi bitandukanye.
Ku bw’iyo mpamvu, mu bisubizo twashatse harimo kubashakira igishoro mu buryo bw’inguzanyo izishyurwa mu myaka ibiri hiyongereyeho inyungu ingana n’abiri ku Ijana 2%, tukazabishyurira ibibanza byo mu Isoko bazakoreramo n’andi mafaranga yose asambwa ngo umucuruzi akorere mu Isoko mu gihe cy’Umwaka wose.”
Yungamo avuga ko nta ngwate izasabwa abazunguzayi, kuko ngo kuba uri Umuturage w’Umujyi wa Kigali ubwabyo ari Ingwate.
Uyu mushinga wa LODA ifatanyijemo n’Umujyi wa Kigali, witezweho kuzafasha abagera kuri 3,977 bo muri Kigali, ukaba wabera Isomo ku bandi bayobozi bo mutundi turere two mu ntara, ahagaragara ubucuri bw’akajagari cyane cyane mu mijyi y’utwo turere.