UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 6 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rwamagana : Umugore yakomerekeje igitsina cy’umugabo we amuziza kutamuhaza mu buriri
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Rwamagana : Umugore yakomerekeje igitsina cy’umugabo we amuziza kutamuhaza mu buriri

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 10/09/2020 saa 11:58 AM

Umugore wo mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana yakomerekeje igitsina cy’umugabo we, amushinja kutamuhaza iyo bageze mu buriri, kugeza ubwo yatangiye kujya amuca inyuma.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, mu Mudugudu wa Bigabiro, mu Kagari ka Cyanya.

Umukobwa wo muri uru rugo yabwiye itangazamakuru ko byatangiye nyina acyurira Se ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho atangira no kumwerurira ko amuca inyuma kuko ntacyo yishoboreye.

Ati, “Ikosa riri kuri Mama, afite ingeso zo guca inyuma ya Papa akajya mu bandi bagabo. Nijoro yatangiye abwira Papa ko azajya ajya gusambana n’uwo musambane we, ngo naza hano Papa amuhahire arye, ngo kuko ntakindi ashoboye.”

- Advertisement -

Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n’umugore we avuga ko batangiye gushyamirana bavuye kunywa inzoga, bageze mu rugo atangira kumwibutsa ko amuca inyuma.

Ati, “Twatonganye cyane tugeze aho turarwana ipantalo nari nambaye imvamo, ikimanuka yahise asingira igitsina cyanjye sinzi uko yakigize, mu gihe badukijije nisanze mvirirana. Abana banjye bahise banjyana kwa muganga barampfuka, ngaruka mu rugo mu ijoro cyane.”

Uyu mugabo avuga ko atafungisha umugore we kuko bafitanye abana benshi bagikenewe kurerwa, kuko babyaranye abana barindwi kandi bose bakiri bato.

Avuga ko ibyo kumuca inyuma n’undi mugabo asa n’uwabyakiriye kuko bimaze igihe kinini, ariko ngo aho bimuterera ikibazo ni uko umugore we amuca inyuma akanabyigamba imbere ye n’abana bumva.

Umukobwa w’aba babyeyi asaba ubuyobozi gushaka uburyo nyina bamujyana ahantu akigishwa indangagaciro, ku buryo areka ingeso mbi kuko nk’abana zitabubahisha.

Hanyurwimfura Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, avuga ko nyuma y’aya mahano bagiye kwegera uyu muryango bakawuganiriza, bakamenya neza icyo bapfa.

Agira ati, “Ikigaragara ni uko umugabo atatanze ikirego, turakorana ibiganiro nabo dusesengure neza icyo amakimbirane ashingiyeho, kuko umugabo yatubwiye ko bapfa gucana inyuma. Birasaba ko tugirana ibiganiro tukabunga, tukamenya ko koko amuca inyuma, twasanga hari ibimenyetso tukamusaba gutanga ikirego cyangwa akamubabarira bakiyunga.”

Amakuru aturuka mu baturanyi babo avuga ko muri iki gitondo bagiye kubunga umugore akabyanga, ahubwo ngo akigira gucuruza kuko ibyo yakoze abona nta kosa ririmo.

Emmanuel Dushimiyimana

UMURENGEZI September 10, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?