Bamwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, baratabaza Ubuyobozi, ku karengane bavuga ko bakorerwa n’Abanyerondo biba Imyaka mu mirima y’abaturage bakaza kuyibagurisha, nyuma bagasubira inyuma(abanyerondo) bakavuga ko yibwe n’abo bacuruzi.
Aba baturage bavuga ko ibi babibona nk’akagambane no kurengana, kuko ngo aba Banyerondo bagaruka bavuga ko aba bacuruzi baguze ibijurano bakabyisubiza, bahagarikiwe n’inzego z’ibanze ba Mudugudu na Mutwarasibo.
Abashyirwa mu majwi n’aba bacuruzi ngo ari na bo batumye iki kibazo gifata indi ntera, ni Abanyerondo babiri, uwitwa Hategeka na Niyingize Jean Baptiste.
Bivugwa ko tariki ya 18 Mutarama 2023, mu mudugudu wa Kigega, akagari Nyagasenyi, umurenge wa Kigabiro, bagurishije umucuruzi w’imbuto witwa Kampundu Adeline Imifuka ibiri y’imyembe bibye, nyuma ngo Mutwarasibo afatanyije na Mudugudu baza kumusaka barayitwara, bavuga ko yaguze ibijurano nawe abaye umufatanyacyaha.
- Advertisement -
Mu kiganiro Kampundu Adeline yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama, agira ati: “Baje kunsaka ngo mfite ibijurano, batwara ingurube y’abandi bayikuye mu kiraro, mbaha n’amafaranga batwara n’imyembe bavuga ko yibwe.”
Kampundu kandi avuga ko Mudugudu witwa Hategeka na Mutwarasibo witwa Placide ari bo baje mu rugo bamushyiraho iterabwoba ngo asinye ko yibye ibijurano, bityo ko agomba kubyishyura.
Ati: “Baransinyishije ko nishyuye, ndabyemera mbereka ababimpaye ari n’abakozi babo bashinzwe umutekano (Abanyerondo), bambwira ko bataregwa, nibaza impamvu badafata abajura kandi banabyemera, ahubwo bakaba ari njyewe bituniraho ababizanye bigaramiye.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yahohotewe, kuko ngo inyandiko bakoze yasinyeho bayimwimye, kandi ko banamutwaye ingurube itari iye, ndetse ko yagiye kureba Ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bakamusubiza inyuma ngo azane raporo yakozwe na Mudugudu, ariko ngo akaba atarabashije kuyihabwa.
Undi muturage wavuganye n’itangazamakuru ariko agasaba ko amazina ye atatangazwa ku mpamvu z’umutekano we, agira ati: “Ntibyumvikana, uburyo mudugudu bamugaragariza abajura ntibafatwe, ahubwo agafata umucuruzi. Ikindi ntabwo tucyizeye umutekano wacu, kubera ko aba banyerondo biba bakomeza gukora. Tubona bakingiwe ikibaba n’umuyobozi w’umudugudu witwa Hategeka.”
Hategeka ushyirwa mu majwi n’aba baturage, akaba n’umukuru w’umudugudu wa Kigega, yemera ko ibivugwa byabaye koko, ko ndetse umwe mu banyerondo yatorotse, undi we akiri mu kazi.
Ati: “Uyu mubyeyi twamufatanye ibijurano, amahirwe yatweretse ababimuhaye dusanga ari abanyerondo. Rero twemeranyije ko uyu tugifite mu kazi, ukwezi ni gushira tuzamukata umushara tukayamuha. Ahembwa ibihumbi 20FRW, twemeje ko azakatwa amezi Abiri.”
Rushimisha Marc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise, gusa ananenga uyu muturage ngo kuba yarihutiye kubijyana mu itangazamakuru.
Agira ati: “Ni ubwa mbere byumvishe. Uwo muturage kubera iki yagiye kurega mu itangazamakuru? Mubwire aze andegere mufashe, naho ibindi avuga ntabyo nzi.”
Umurenge wa Kigabiro ni umwe mu Mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, ukaba ugizwe n’utugari dutanu(5) ari two; Nyagasenyi, Sibagire, Sovu, Cyanya, Bwiza.