UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rusizi : Umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito barushinze bahiriye mu nzu
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Rusizi : Umugabo n’umugore bari bamaze igihe gito barushinze bahiriye mu nzu

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 15/12/2021 saa 4:09 PM

Umugabo witwa Ngabonziza Eric n’Umugore we Icyimanizanye Jeannette bari bamaze iminsi mike bashyingiranwe bahiriye mu nzu bakodeshaga, ariko abaturanyi batabara batarapfa bajyanwa kwa muganga.

Aba bombi bari batuye mu mudugudu wa Munyinya, mu kagari ka Gihundwe, umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, bahuye n’uruva gusenya ubwo inkongi yibasiraga iyi nzu, maze ibyo bari batunze byose bigashya bigakongoka, nabo ubwabo bagatabarwa bahiye.

Uzamukunda Felicite w’imyaka 62, akaba na nyir’inzu aba babagamo, yabwiye itangazamako hari saa saba z’ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021, ubwo yumvaga Madamu Icyimanizanye ataka cyane ngo barapfuye nibabatabare, ngo abanza kugira ngo n’abajura, ariko nyuma arebye abona inzu yabo iri gushya.

Ati, “Narasohotse mbona inzu yose iri gushya yagurumanye ihereye mu cyumba cy’uruganiriro, numva basakuza cyane ngo batangiye gushya kandi ko babuze aho bashyize urufunguzo rufungura umuryango usohoka, ndebye mbona umuriro ari mwinshi kuko nanjye nta wundi tubana mu nzu, nahise niruka njya gutabaza umuturanyi abona nta kindi cyakorwa uretse gushaka ishoka tukamena urugi bagasohoka.”

- Advertisement -

Uyu mukecuru ngo yahise ahereza uyu muturanyi ishoka yaherukaga kugura asigara aca urugi, hanyuma nawe ahita ajya gutabaza abaturanyi ngo baze gutabara kugeza ubwo bahageze basanga aba bombi bari batangiye gushya.

Uzamukunda avuga ko umugabo ariwe wahiye cyane kuko ngo yagerageje kubundarara hejuru y’umugore we wari utwite inda y’amezi atatu n’igice kugira ngo we n’umwana we badashya.

Agira ati, “Basohotse bambaye ubusa buri buri kuko nta kintu bari bafite mu ntoki. Bahiye bigaragara, ariko umugabo niwe wahiye cyane aramira umugore we n’umwana atwite ngo badashya. Kugeza ubu baracyitabwaho n’abaganga, ariko inzu yose yahiye yashize.”

Habimana JMV Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe, yavuze ko batabaye mu ma saa munani z’ijoro bagasanga aba bageni batangiye gushya ndetse n’ibyo bafite byose byahiye.

Ati, “Bari bahiye ariko umugabo we bikabije ahagana mu bitugu, kuko yarwanye kugira ngo uyu muriro utagera ku mugore we n’umwana atwite. Gusa iyo hashira iminota 5 bataratabarwa nabo baba barahiye bagakongoka. Abaturanyi nibo batije imyenda aba bombi, nyuma yo gutakariza ibyo batunze byose muri iyo nzu. Icyakora natwe twahise dukora raporo yoherezwa ku murenge, hategerejwe kurebwa icyo bafashwa.”

Aba bombi bakigera kwa muganga ku bitaro bya Gihundwe, Ngabonziza ngo yahise yoherezwa i Butare kuko byagaragaraga ko yahiye bikomeye, mu gihe umugore we Icyimanizanye yavuriwe aho.

N’ubwo hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro ndetse n’amakuru ya Ngabonziza woherejwe i Butare nyuma yo kugezwa ku Bitaro bya Gihundwe, Umuganga uri gukurikirana ubuzima bwa Icyimanizanye yavuze ko ari kwitabwaho n’umwana atwite, ndetse ko bameze neza nta kibazo.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA December 15, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?