UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 4 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rubavu : Yafatanwe inoti 37USD n’impapuro yazikoragamo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Rubavu : Yafatanwe inoti 37USD n’impapuro yazikoragamo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 16/09/2020 saa 9:09 AM

Muhawenimana Claire w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Gisenyi afite inoti 37 z’ijana z’amadorali y’Amerika y’amahimbano avuga n’abandi babiri bafatanyaga.

Yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu tariki 14 Nzeri ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko ayafite ndetse anafatanwa n’impapuro bifashisha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana nibo batanze amakuru ko afite ayo madorali.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana nibo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa.”

- Advertisement -

CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa ndetse bashobora kuba aribo bafite akamashini gakora ayo madolari.

Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa.”

Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana. Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba. Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Eric Uwimbabazi September 16, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 4 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatawe muri yombi

Hashize 1 month
Amakuru

‘Sofia’ zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha

Hashize 2 months
Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 5 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?