Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Bunyove, Akagali ka Buhungwe, Umurenge wa Mudende w’Akarere ka Rubavu, ahatuye Abasigajwe inyuma n’amateka benshi, bavuga ko inyigisho bahawe n’abihayimana zabafashije kwimakaza isuku n’isukura, kuko babyigishwa mu rusengero bagasurwa no mu ngo iwabo.
Aba baturage, biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka, bemeza ko iyi myumvire itarahinduka, bagiraga ipfunwe ryo kwegera abandi mu nsengero, bitewe n’umwanda, wanabateraga indwara za hato na hato nk’inzoka zo munda, n’izindi.
Bavuga ko mbere yo kwigishwa no gufashwa batagiraga ubwiherero, aho bwamwe muri bo bitumaga ku gasozi, ibyo bigatuma bahora barwaye indwara zikomoka ku mwanda. Uretse no kuba barahoranaga uburwayi, ngo n’abandi baturage basanzwe babanenaga bitewe n’uko bagiraga umwanda, ugasanga benshi muri bo banuka kubera kutoga.
Bahamya ko nyuma yo kwigishwa no guhabwa ubufasha, imibereho yabo yahindutse ndetse ngo kugeza ubu, nta bakirwara indwara zititaweho zikomoka ku mwanda, byongeye kandi abaturanyi babo ntabwo bakibanena.
- Advertisement -
Itangishaka Vestine ati, “Tutarabona ubwiherero, twitumaga ku gasozi, kuko ntahandi twagiraga ho kujya, ubundi abana bacu bo bakituma hano mu mbuga, hose wasanga huzuye umwanda, amasazi atuma, mbese byari bikabije rwose. Nubwo abantu batwinubaga bakatunena, rimwe na rimwe tukababara, ariko muby’ukuri byari byo twarabarenganyaga, kuko twabaga dusa nabi rwose, ariko ubu twamenye gukaraba tukajya aho abandi bari dusa neza ntakibazo.”
Hategekimana nawe ati, “Uyu mu Pasiteri yatumye natwe dusa n’abandi, kuko tujya gusenga dukarabye, tukambara inkweto nk’abandi, abana bacu bakoga nabo tukajyana. Ikindi kandi n’abadiyakoni mu minsi itari iyo gusenga usanga baza mu rugo iwacu kutwigisha ibijyanye n’isuku byose”
Aba baturage bemeza ko byabagiriye akamaro, kuko batakirwaza inzoka zaterwaga n’umwana, kuko ubu bahawe n’ibigega by’amazi buri wese azi kwiyitaho, kumesa, n’ibindi byose byo kwirinda umwada, mu gihe mbere bitabagaho, bashoboraga no kumara icyumweru bataroga cyangwa ngo bamese.