UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 25/01/2024 saa 10:15 AM

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Bunyove, Akagali ka Buhungwe, Umurenge wa Mudende w’Akarere ka Rubavu, ahatuye Abasigajwe inyuma n’amateka benshi, bavuga ko inyigisho bahawe n’abihayimana  zabafashije kwimakaza isuku n’isukura, kuko babyigishwa mu rusengero bagasurwa no mu ngo iwabo.

Aba baturage, biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka, bemeza ko iyi myumvire itarahinduka, bagiraga ipfunwe ryo kwegera abandi mu nsengero, bitewe n’umwanda, wanabateraga indwara za hato na hato nk’inzoka zo munda, n’izindi.

Bavuga ko mbere yo kwigishwa no gufashwa batagiraga ubwiherero, aho bwamwe muri bo bitumaga ku gasozi, ibyo bigatuma bahora barwaye indwara zikomoka ku mwanda. Uretse no kuba barahoranaga uburwayi, ngo n’abandi baturage basanzwe babanenaga bitewe n’uko bagiraga umwanda, ugasanga benshi muri bo banuka kubera kutoga.

Bahamya ko nyuma yo kwigishwa no guhabwa ubufasha, imibereho yabo yahindutse ndetse ngo kugeza ubu, nta bakirwara indwara zititaweho zikomoka ku mwanda, byongeye kandi abaturanyi babo ntabwo bakibanena.

- Advertisement -

Itangishaka Vestine ati, “Tutarabona ubwiherero, twitumaga ku gasozi, kuko ntahandi twagiraga ho kujya, ubundi abana bacu bo bakituma hano mu mbuga, hose wasanga huzuye umwanda, amasazi atuma, mbese byari bikabije rwose. Nubwo abantu batwinubaga bakatunena, rimwe na rimwe tukababara, ariko muby’ukuri byari byo twarabarenganyaga, kuko twabaga dusa nabi rwose, ariko ubu twamenye gukaraba tukajya aho abandi bari dusa neza ntakibazo.”

Hategekimana nawe ati, “Uyu mu Pasiteri yatumye natwe dusa n’abandi, kuko tujya gusenga dukarabye, tukambara inkweto nk’abandi, abana bacu bakoga nabo tukajyana. Ikindi kandi n’abadiyakoni mu minsi itari iyo gusenga usanga baza mu rugo iwacu kutwigisha ibijyanye n’isuku byose”

Aba baturage bemeza ko byabagiriye akamaro, kuko batakirwaza inzoka zaterwaga n’umwana, kuko ubu bahawe n’ibigega by’amazi buri wese azi kwiyitaho, kumesa, n’ibindi byose byo kwirinda umwada, mu gihe mbere bitabagaho, bashoboraga no kumara icyumweru bataroga cyangwa ngo bamese.

UWIMANA Joselyne

UMURENGEZI January 25, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years
Imibereho

Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?