UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 4 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rubavu : Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka barasaba koroherezwa imisoro
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Ubukungu

Rubavu : Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka barasaba koroherezwa imisoro

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 02/10/2020 saa 12:04 PM

Abacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakeneye koroherezwa imisoro n’amafaranga y’ubukode bacibwa n’Akarere kubera gutinda guhabwa amasezerano y’ubukode n’ingaruka z’ibihe bya COVID-19 banyuzemo.

Ni isoko ryari rifite inshingano zo guteza imbere ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ariko abahawemo ibibanza bavuga ko Akarere katinze kubaha amasezerano y’ubukode, byiyongeraho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyatumye imipaka ihuza Goma na Gisenyi ifunga ubucuruzi bugahagarara bakabura ubwishyu.

Kuva muri Werurwe 2020, ubwo imipaka yafungwaga bamwe mu bacururiza mu isoko ryambukiranya imipaka bahagaritse gucuruza bavuga ko nta baguzi babona, nyamara bakomeza kugira impungenge ko bazishyuzwa amafaranga y’ubukode n’imisoro kandi badakora.

Tariki ya 17 Nzeri 2020 Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasuye iri soko rikorerwamo n’abacuruzi 50 mu bacuruzi 203 bagombye kuba baririmo, agezwaho ibibazo bafite birimo kugira ubuyobozi budakorera mu isoko hamwe no gusabwa kwishyura Akarere amafaranga menshi kandi batabona abaguzi.

- Advertisement -

Nzabonimpa Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, avuga ko ku birebana n’abaturage bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi, bagomba kwandikira Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kugira ngo izige ku busabe bwabo boroherezwe.

Ku birebana no kuba badakora, Nzabonimpa agira ati, “Birazwi ko kuva COVID-19 yaza imipaka yafunzwe, abakora ubucuruzi ntibabone abaguzi, ariko turabizi neza ko kuva mu Kwakira 2019 kugera muri Gashyantare 2020, barakoraga kandi nta kibazo bari bafite, bizaganirwaho hafatwe umurongo.”

Ku birebana no gutinda guhabwa amasezerano, uyu muyobozi w’akarere wungirije avuga ko abakorera mu isoko bari bazi ko bafite amasezerno kandi agomba kubahirizwa.

Ati, “Kuba twaratinze kubaha amasezerano ntibyababuza kwishyura kuko bari bazi amafaranga bagomba kwishyura buri kwezi, kuba baratinze guhabwa amasezerano basinye si byo bakwitwaza.”

Iri soko ryatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2016, hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko imijyi ya Gisenyi na Goma, gukumira ubucuruzi bw’akajagari ndetse no korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ryuzuye ritwaye miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika (3,000,000USD), yatanzwe na Trade Mark East Africa, rishyikirizwa Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2019.

Eric Uwimbabazi October 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR

Hashize 4 months
Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 11 months
ImiberehoUbukungu

Musanze: Abaturage barashinja REG kubangiririza imyaka nta ngurane

Hashize 1 year
ImiberehoPolitikiUbukungu

Rutsiro: Ubuyobozi buritana ba mwana ku kibazo cy’umuhanda umaze imyaka 2 udacaniye

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?