UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
Hashize 5 days
Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
Hashize 2 weeks
Itangazo ryo guhinduza amazina
Hashize 3 weeks
Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
Hashize 4 weeks
Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
Hashize 4 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bashyiriweho uburyo bushya buzabafasha gukomeza ubucuruzi bwabo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
ImiberehoUbukungu

Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bashyiriweho uburyo bushya buzabafasha gukomeza ubucuruzi bwabo

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 09/11/2020 saa 10:52 AM

Abanyarwanda bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajyana ibicuruzwa byabo mu Mujyi wa Goma, bashyiriweho amabwiriza mashya azabafasha gukomeza ubucuruzi ariko bakubahiriza n’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ni amabwiriza avuga ko Abanyarwanda bakorera mu makoperative kandi hakambuka ubahagarariye aho kugenda ari benshi, bajya gucuruza ku giti cyabo nk’uko byari bisanzwe icyorezo cya COVID-19 kitaragera mu Rwanda.

Mu nama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bumvikanye uburyo bazajya bakorera ku mupaka birinda Covid-19 kandi birinda no guhura n’ibihombo byatuma basubira mu rugo nyuma y’amezi umunani badakora.

Babonampoze Moussa umuyobozi wa Koperative KOTIHEZA ijyana ibicuruzwa by’ibiribwa mu mujyi wa Goma ndetse akaba ari nawe ukuriye ihuriro ry’amakoperative yohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko guhura kw’abacuruzi bambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi hari ibyo bumvikanyeho, kandi bakaba bizeye ko bizakemura ibibazo by’imyitwarire ku mupaka ndetse bikanafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Ati, “Twahuye n’abacuruzi b’i Goma tuganira ku mikorere, twemeranya kuzajya twohererezanya ibicuruzwa nk’uko Abanyekongo babikeneye batubwira tukabibashyira, natwe ibyo dukeneye tukabibasaba bigatuma tugabanya urujya n’uruza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Babonampoze avuga ko baganiriye ku bituma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeza kandi hatabaye ingendo nyinshi, ibi bikazagera ku bakora n’akazi ko gucuruza ku ibase cyangwa agatebo.

Ati, “Abari mu nama bifuje ko hatorwa abantu 500 bajya bambuka umupaka harimo 250 bavuye i Goma na 250 bavuye mu Rwanda, icyakora nk’u Rwanda, icyo dushyize imbere ni ukohereza ibicuruzwa byinshi kurusha uko twohereza abantu benshi.”

Avuga kandi ko ubusanzwe biyemeje kuzajya bohereza imodoka cyangwa igare ry’abafite ubumuga byikoreye ibicuruzwa bigaherekezwa n’umucuruzi umwe, naho ku bacuruza ku gataro ngo bagomba kwishyira mu matsinda.

Agira ati, “Kugira ngo bidatera akajagari, abacuruza ku gataro basabwa kwihuriza mu matsinda, hanyuma itsinda rigomba gucuruza tukaryandika. Iryo tsinda rigashyira ibicuruzwa mu igare cyangwa iriya moto itwara byinshi bigaherekezwa n’umuntu umwe akabicuruza yarangiza akazanira abandi amafaranga.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko ubucuruzi nibutangira uzaba umwanya mwiza wo kwishyuza abari barabambuye, naho ibirebana n’Abanyekongo baje gutura mu Rwanda bakajya bajyana ibicuruzwa i Goma ngo ntibazongera kubikora.

Ati, “Ntibazongera kuko ubu ibintu bigiye gukorerwa mu makoperative, wenda bakora ubwikorezi ariko ntibazongera kuduhombya.”

Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu kwezi kwa Nzeri 2020 babwiye Kigali Today ko bahombejwe n’Abanyekongo amafaranga abarirwa muri miliyoni 100, bitewe no kuzanira Abanyarwanda ibicuruzwa bitasoze, ba nyirwabyo bagacibwa amande n’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi kizi neza ko batambutse, ibi bikiyongeraho ko Abanyarwanda basabaga Abanyekongo kubazanira ibicuruzwa aho kubizana uko babisabwe bagashyiramo n’ibicuruzwa bitasabwe, nabwo ababitumije bagacibwa amande.

Ubu buryo bushya bwashyizweho, bushobora kugera kuri benshi bukozwe neza kandi bugatuma benshi bari barakennye bongera kugira icyo binjiza mu miryango yabo.

Abacuruzi b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye kongera kohereza ibicuruzwa i Goma babyiherekereje, kuko ibyajyanwaga n’Abanyekongo byamburwaga cyangwa bagahombywa ku maherere

Iyi nama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo yabereye mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni wo uzajya ukoreshwa mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse abanyura kuri uyu mupaka bapimwa icyorezo cya COVID-19 bagahabwa igisubizo mu minota 30 ku buntu.

Ibipimo bizajya bikorwa mu minsi 14, mu gihe abanyura ku mupaka munini hakoreshwa ibipimo byishyurwa biboneka mu masaha 24.

Umupaka uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi uri mu mipaka ikoreshwa cyane ku Mugabane wa Afurika, aho mbere ya COVID -19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 wafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, ubu ni bwo wongeye gufungurwa nabwo ukoreshwa n’abantu bakeya batagera no ku gihumbi ku munsi.

Iradukunda Uwase Sylvie November 9, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe
  • Musanze: Impungenge ni zose ku mazi yafunze Umuhanda wari Nyabagendwa
  • Itangazo ryo guhinduza amazina
  • Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA
  • Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

ImiberehoPolitiki

Musanze: Abaturage barishimira Ubuvugizi bakorewe

Hashize 5 days
Imibereho

Kigali: Batunguwe no kwimurwa mu manegeka bakajyanwa mu Kagari

Hashize 4 weeks
ImiberehoPolitiki

Irengero ry’umushahara fatizo rizabazwa nde?

Hashize 1 month
Imibereho

Amajyaruguru: Duhindure imyumvire, “gutwita si kibazo, ihohoterwa niryo duhanganye na ryo” Réseau des Farmes

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?