Abanyarwanda bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bajyana ibicuruzwa byabo mu Mujyi wa Goma, bashyiriweho amabwiriza mashya azabafasha gukomeza ubucuruzi ariko bakubahiriza n’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ni amabwiriza avuga ko Abanyarwanda bakorera mu makoperative kandi hakambuka ubahagarariye aho kugenda ari benshi, bajya gucuruza ku giti cyabo nk’uko byari bisanzwe icyorezo cya COVID-19 kitaragera mu Rwanda.
Mu nama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bumvikanye uburyo bazajya bakorera ku mupaka birinda Covid-19 kandi birinda no guhura n’ibihombo byatuma basubira mu rugo nyuma y’amezi umunani badakora.
Babonampoze Moussa umuyobozi wa Koperative KOTIHEZA ijyana ibicuruzwa by’ibiribwa mu mujyi wa Goma ndetse akaba ari nawe ukuriye ihuriro ry’amakoperative yohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko guhura kw’abacuruzi bambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi hari ibyo bumvikanyeho, kandi bakaba bizeye ko bizakemura ibibazo by’imyitwarire ku mupaka ndetse bikanafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.
- Advertisement -
Ati, “Twahuye n’abacuruzi b’i Goma tuganira ku mikorere, twemeranya kuzajya twohererezanya ibicuruzwa nk’uko Abanyekongo babikeneye batubwira tukabibashyira, natwe ibyo dukeneye tukabibasaba bigatuma tugabanya urujya n’uruza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.”
Babonampoze avuga ko baganiriye ku bituma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeza kandi hatabaye ingendo nyinshi, ibi bikazagera ku bakora n’akazi ko gucuruza ku ibase cyangwa agatebo.
Ati, “Abari mu nama bifuje ko hatorwa abantu 500 bajya bambuka umupaka harimo 250 bavuye i Goma na 250 bavuye mu Rwanda, icyakora nk’u Rwanda, icyo dushyize imbere ni ukohereza ibicuruzwa byinshi kurusha uko twohereza abantu benshi.”
Avuga kandi ko ubusanzwe biyemeje kuzajya bohereza imodoka cyangwa igare ry’abafite ubumuga byikoreye ibicuruzwa bigaherekezwa n’umucuruzi umwe, naho ku bacuruza ku gataro ngo bagomba kwishyira mu matsinda.
Agira ati, “Kugira ngo bidatera akajagari, abacuruza ku gataro basabwa kwihuriza mu matsinda, hanyuma itsinda rigomba gucuruza tukaryandika. Iryo tsinda rigashyira ibicuruzwa mu igare cyangwa iriya moto itwara byinshi bigaherekezwa n’umuntu umwe akabicuruza yarangiza akazanira abandi amafaranga.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko ubucuruzi nibutangira uzaba umwanya mwiza wo kwishyuza abari barabambuye, naho ibirebana n’Abanyekongo baje gutura mu Rwanda bakajya bajyana ibicuruzwa i Goma ngo ntibazongera kubikora.
Ati, “Ntibazongera kuko ubu ibintu bigiye gukorerwa mu makoperative, wenda bakora ubwikorezi ariko ntibazongera kuduhombya.”
Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu kwezi kwa Nzeri 2020 babwiye Kigali Today ko bahombejwe n’Abanyekongo amafaranga abarirwa muri miliyoni 100, bitewe no kuzanira Abanyarwanda ibicuruzwa bitasoze, ba nyirwabyo bagacibwa amande n’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi kizi neza ko batambutse, ibi bikiyongeraho ko Abanyarwanda basabaga Abanyekongo kubazanira ibicuruzwa aho kubizana uko babisabwe bagashyiramo n’ibicuruzwa bitasabwe, nabwo ababitumije bagacibwa amande.
Ubu buryo bushya bwashyizweho, bushobora kugera kuri benshi bukozwe neza kandi bugatuma benshi bari barakennye bongera kugira icyo binjiza mu miryango yabo.
Abacuruzi b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye kongera kohereza ibicuruzwa i Goma babyiherekereje, kuko ibyajyanwaga n’Abanyekongo byamburwaga cyangwa bagahombywa ku maherere
Iyi nama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo yabereye mu mupaka ku butaka butagira nyirabwo.
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni wo uzajya ukoreshwa mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse abanyura kuri uyu mupaka bapimwa icyorezo cya COVID-19 bagahabwa igisubizo mu minota 30 ku buntu.
Ibipimo bizajya bikorwa mu minsi 14, mu gihe abanyura ku mupaka munini hakoreshwa ibipimo byishyurwa biboneka mu masaha 24.
Umupaka uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi uri mu mipaka ikoreshwa cyane ku Mugabane wa Afurika, aho mbere ya COVID -19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 wafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, ubu ni bwo wongeye gufungurwa nabwo ukoreshwa n’abantu bakeya batagera no ku gihumbi ku munsi.