UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barataka igihombo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
ImiberehoUbukungu

Rubavu : Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barataka igihombo

Editor
Editor
Yanditswe taliki ya 14/12/2021 saa 9:02 AM

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo.

Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza igipimo cya Covid-19 buri byumweri bibiri.

Uretse igipimo kigura ibihumbi bitanu buri byumweru bibiri, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko basabwa gukoresha Laisser passer na yo igura ibihumbi 10 kandi itamara igihe bigatuma kugaruza amafaranga y’igipimo n’ikiguzi cy’urupapuro rw’inzira bibagora.

Uwitwa Christine atuye mu murenge wa Nyamyumba akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka burimo imboga n’imbuto, avuga ko n’ubwo bemererwa kwambuka bakorera mu gihombo.

- Advertisement -

Agira ati, “Nk’ubu dusabwa igipimo cya buri byumweru bibiri, dusabwa kugura Laisser passer na yo itamara igihe bitewe n’ingendo dukora, hakiyongeraho amafaranga y’icyangombwa kibemerera kuba muri Congo.”

Christine avuga ko aya mafaranga aguze icyangombwa cya ‘séjour’ abarirwa mu bihumbi 40, Abanyarwanda basabwa ku mupaka n’inzego za Congo kugira ngo bashobore kwemererwa kujya muri Congo, utagifite agasubizwa inyuma cyangwa akirizwa ku mupaka.

Ni icyangombwa cyashyizweho n’abanyecongo mu bisa no kunaniza abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu gihe abanyecongo baza mu Rwanda ntacyo basabwa.

Abanyarwanda bavuga ko Leta y’u Rwanda yagombye kubatekerezaho, ikabakorera ubuvugizi butuma icyangombwa cya séjour kivaho kuko gituma benshi bahomba n’ibicuruzwa byabo.

Hari uwagize ati, “Ibaze ko isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tuba twageze ku mupaka, naho ibicuruzwa twabyohereje ku magare kuko baciye kwikorera ibicuruzwa. Iyo tugeze ku mupaka kubera kubura icyangombwa cya séjour, baduhagarika amasaha menshi, mu gihe abajyanye n’ibicuruzwa bagerayo bakadutegereza bakatubura, barambirwa bakabisigayo abanyecongo bakabyitwarira.”

Abanyarwanda basaba Leta y’u Rwanda gufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugabanyirizwa igiciro cy’igipimo cya Covid-19 ndetse hagakorwa ubuvugizi bwo gukoresha indangamuntu ku baturage basanzwe baturiye umupaka nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

Guverineri Habitegeko François ari mu Murenge wa Cyanzarwe, aherutse gutangaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwasabye Congo kwemerera abaturage gukoresha indangamuntu ariko ko icyo cyifuzo kitaremerwa na Congo, asaba abakoresha umupaka gukomeza kwihangana mu gihe ubwo busabe butaremerwa.

Editor December 13, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 9 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Ubukungu

Government set New Law to Bear Down Illegal Miners

Hashize 1 year
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?