Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, rwafashe Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka.
RIB ivuga ko Nshimiyimana yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.
RIB irashimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa, ubu akaba afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.