UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 1 week
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda yarekuwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda yarekuwe

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 02/12/2022 saa 3:25 PM

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwanzuye ko Prince Kid w’imyaka 34 afungurwa by’agateganyo, kuko nta bimenyetso bikomeye byatanzwe bigaragaza ko ibyaha byakozwe.

Ubwo icyemezo cy’urukiko cyatangazwaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukuboza, Umucamanza yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha uko iburanisha ryagenze, n’ibyaha uyu musore akurikiranyweho.

Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabirezweho abakobwa babiri, bavuzwe hifashishijwe ’codes’ bahawe, icyaha cya gatatu akaba yarakirezweho abakobwa babiri, ariko umwe arabihakana.

- Advertisement -

Prince Kid yaburanye ahakana ibyaha, agahamya ko nta kimenyetso na kimwe gifatika kigaragaza ko yabikoze. Aha yagaragaje inyandiko za bamwe zasinyiwe imbere ya noteri, zigaragaza ko nta cyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko ko izi nyandiko zidakwiye guhabwa agaciro, cyane ko zavuguruzanyaga n’ubuhamya bwatanzwe n’aba bakobwa.

Ibi byatumye Urukiko rutumaho abo batangabuhamya ngo rubiyumvire.

Iki gihe babiri mu bakobwa batatu bari batumweho, bavuze ko inyandiko ari izabo kandi bahamya ko yaba ibyo bavugiye mu iperereza cyangwa mu nyandiko basinyiye kwa noteri ari ukuri.

Uwa gatatu we yavuze ko ukuri kwe ari uko yavugiye imbere y’inzego zakoze iperereza yaba mu Bugenzacyaja ndetse n’Ubushinjacyaha.

Ishimwe Dieudonné yari afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022.

Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yaba yarabikoze ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

Ibyaha bibiri bya mbere Prince Kid yabigizweho umwere kuko Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe bidahagije.

Icyaha cyo guhoza undi ku nkeke, hatanzwe ubutumwa Prince Kid yandikiye umukobwa umushinja, amusaba ko basambana ndetse n’amajwi yafashwe.

Urukiko rwasanze nta hantu na hamwe ubu butumwa bwatanzwe, cyane ko bwakuwe muri telefone y’undi muntu.

Aha, Urukiko rwakomeje gusesengura amajwi yatanzwe nk’ikimenyetso, ruburamo ijambo na rimwe risaba gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo rusangamo ijambo ry’umusore wasabaga urukundo ku mukobwa.

Ibi bigahuzwa n’inyandiko yakozwe n’uwamuregaga, yavugaga ko nta hohoterwa yigeze akorerwa kandi ikaba yarasinyiwe kwa noteri.

Ikindi ni uko Urukiko rwasanze amajwi afite inenge, kuko ataherekejwe na raporo y’umuhanga wagombaga kuyasobanura, bityo ruhamya ko ari ikiganiro hagati y’umusore n’inkurmi basabana urukundo.

Nyuma yo kumva ababuranyi bombi no gusesengura ibimenyetso byose, Urukiko rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ahita arekurwa by’agateganyo, kuko basanze ibyaha yashinjwaga bidafitiwe ibimenyetso bihagije byatuma akurikiranwa afunzwe.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi December 2, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

UbuhinziUburezi

INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi

Hashize 22 hours
Politiki

Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye

Hashize 3 days
IbidukikijeUbuzima

Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer

Hashize 1 week
Inkuru ndende

Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)

Hashize 1 week

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?