Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasesekaye i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, mu ruzinduko ruzamara iminsi ibiri, rugamije gutsura umubano n’igihugu cy’u Rwanda.
Nyuma y’amasaha make asesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, ku isaha ya saa tatu z’igitondo (9h00) nibwo Perezida Emmanuel Macron yakiriwe ku Kacyiru muri Village Urugwiro na mugenzi we Perezida Kagame, ndetse anahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.
Haririmbwe indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Perezida Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ndetse n’abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ahagarariye Ishyaka rya En Marche rya Emmanuel Macron.
- Advertisement -
Biteganyijwe ko uyu mu Perezida aza gusura Urwibutso rya Kigali, rushyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse n’ibiganiro ku mpande zombi, hagamijwe kunoza umubano hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’u Bufaransa.
Uru rubaye uruzinduko rwa mbere Perezida Macro agiriye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2017, ubwo yatorerwa kuba Perezida w’u Bufaransa, rukaba kandi uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda kuva mu mwaka w’1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu Rwanda.
U Rwanda rukomereze aho mu mubano warwo n’ubufaransa kuko hari hashize igihe nta bumwe bw’ibi bihugu bukigaragara