Perezida Kagame yavuze ko intego y’u Rwanda, ari ukugirana umubano mwiza n’abaturanyi, ndetse ko itorwa rya Perezida mushya mu Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, rishobora kuba umwanya mwiza wo kubigeraho ashingiye ku buryo u Rwanda rubanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi.
Ku wa 19 Kamena, Umukuru w’igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ni ikiganiro kigaruka ku ngingo zitandukanye guhera ku mubano w’u Rwanda n’amahanga, ku cyorezo cya Coronavirus, kuri politiki y’imbere mu gihugu kugeza no ku ngingo ziri kuvugwaho cyane muri iki gihe ku rwego mpuzamahanga zirimo n’urupfu rwa George Floyd, umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi muri Amerika.
Cyabaye hashize umunsi umwe Gen Ndayishimiye arahiriye kuyobora u Burundi. Ingingo y’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni imwe mu zagarutsweho, mu gihe hashize igihe kinini ibihugu byombi bidacana uwaka, aho u Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, nubwo rwo rutahwemye kuvuga ko ibibazo by’u Burundi bitarureba.
- Advertisement -
Ubu u Burundi buri mu maboko mashya ya Gen Ndayishimiye Evariste wasimbuye Pierre Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ayobora igihugu. Perezida Kagame yavuze ko atazi neza Ndayishimiye gusa ko bigeze guhura mu gihe cyashize ndetse ko yizeye ko itorwa rye rishobora guharura umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yavuze ko na mbere hose u Rwanda rwashakaga kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya, rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.
Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.”
Yavuze ko impinduka mu mikorere nk’iyo ariyo yifuza k’u Burundi ariko na none ko bizaturuka ku gushaka kwabwo. Ati “Kuri twe, intego yacu irasobanutse: gukorana neza na Perezida mushya nizera ko duhuje kumva ko ari ingenzi ku baturage bacu no ku karere kacu.”
Abajijwe niba azi neza Gen Ndayishimiye, yasubije ati “Twigeze guhura mu gihe cyashize, gusa ntabwo muzi bihagije. Icy’ingenzi si icyo. Tuzamenyana neza binyuze mu gukorana hamwe.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashimiye Gen Ndayishimiye ubwo yegukanaga intsinzi mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, rugaragaza ko rwizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
Mu gihe gishize, u Rwanda rwakunze gushyira mu majwi u Burundi bubushinja kuba indiri y’abagizi ba nabi bashaka kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse bishimangirwa na raporo zitandukanye.
Impuguke za Loni zishinzwe gukora iperereza ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagaragaje ko bamwe mu bantu binjiye mu mitwe irwanya u Rwanda irimo CNRD na P5 ya Kayumba Nyamwasa baturutse ku butaka bw’u Burundi ndetse ko baherwayo ubufasha.
Itsinda ry’izo mpuguke tariki 2 Kamena 2020 zashyikirije raporo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Igaragaza ko abantu batanu bahoze ari abarwanyi ba P5 n’abandi batanu bahoze ari abayobozi muri uwo mutwe, bavuze ko nubwo waje gushegeshwa n’ibitero wagabweho n’ingabo za RDC, ugikomeje kwinjiza abarwanyi bashya, binjiriye i Burundi.
Umwe muri bo yavuze ko muri Gashyantare 2020, umugabo uzwi nka Vichimo ukomoka mu Rwanda, yamwegereye akamuganiriza akamujyana mu barwanyi b’uwo mutwe amubeshya ko agiye kumuha akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari undi na we wavuze ko muri uko kwezi hari abarwanyi bashya bari hagati ya 20 na 30 binjijwe baturutse mu Burundi, mu Rwanda na Uganda bazanwa mu birindiro bikuru biri ahitwa Bijabo.
Abo barwanyi bavuze ko iyo bamaze kwinjizwa muri uwo mutwe, bajyanwa i Bujumbura mu Burundi abantu bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakabaha ibikoresho nkenerwa bakabashakira uko bagera mu Bijabo.
Hashize kandi iminsi abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu Burundi. Ku wa 27 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.
Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo ku wa Gatandatu ushize, kimara iminota iri hagati ya 20 na 30 nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, avuga ko RDF yarashe abari bateye hagapfa bane maze abandi bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.