UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Perezida Kagame yasabye Amavubi gutangira kwizigama no kwamaganira kure ikoreshwa ry’Amarozi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruImikino

Perezida Kagame yasabye Amavubi gutangira kwizigama no kwamaganira kure ikoreshwa ry’Amarozi

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 19/03/2022 saa 9:51 AM

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yasuye abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse anabashimira uburyo bitwaye mu mikino ya CHAN muri Cameroon aho basezerewe bageze muri 1/4 (CHAN 2020)

Kuri iki cy’Umweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasuye ndetse abashimira uko bitwaye mu mikino ya CHAN ndetse yongeye gushimingira ko amarozi avugwa mu mupira w’Amaguru batagomba kuyaha agaciro, abakinnyi b’Amavubi bakaba bari bacumbitse muri La Palisse Hotel i Nyamata, mu Bugesera .

Kimwe mu byo umukuru w’igihugu yagarutseho, yongeye kwibutsa abakinnyi ko batagomba gusesegura amafaranga yose bakorera ngo bayamarire mu kabari, no kutishora mu bikorwa bibi, ahubwo ko igihe kigeze ngo batangire kujya bizigama.

Yagarutse kandi ku bikorwa bigayitse byakunze ahanini kujya bikorwa nk’ibigamije intsinzi, ariko nyamara ari ukubyibeshyaho kuko bitagira akamaro ahubwo bidindiza iterambere ry’umupira, anabasaba kutijandika mu bikorwa by’Amarozi no kuraguza.

- Advertisement -

Ati, “Biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukagera ku kuzimira, ntimuzabikore, ntimuzabijyemo mujye mukina mwigirire icyizere, mumenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe yajyamo igakina igatsinda cyangwa igatsindwa birasanzwe, ibitari ibyo ahanini bikorwa n’abantu bari primitive(bafite ubujiji).”

Perezida Kagame yakomeje agira ati, “Mujye mwibaza.. ari ababikora, ari n’ababikoraga batsindaga buri mukino wose? (OYA), None se ko bisa n’ubundi? Ubikoze, utanabikoze birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Iyaba byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, noneho wenda nagutega amatwi, ariko igihe ubikora ugahora uri uwanyuma, bikwiye kukwereka ngo ibi ni amanjwe ntakintu bivuze ni ukwandavura, ni Ujinga Utupu (Ubujiji bukomeye), ubyo muzabireke.”

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abakinnyi kureka kwishyira hejuru, no kutubaha abatoza. Ati, “Ntabwo abakinnyi ari bo bahindura abatoza, Umutoza agomba gukora akazi ke n’abakinnyi bagakora akazi kabo, cyane ko n’abatoza baba bafite abagomba kubakurikirana.”

Perezida Kagame kandi yasabye abakinnyi kumenya kwizigamira no gukora ibifite inyungu, aho yavuze ko amafaranga bahabwa bagomba kuyakoresha neza, Abasaba Kwizigamira kandi bakareba imbere ngo kuko aho bageze batakiri abo kurara mu kabari  no gusesagura.

Abakinnyi basabwe gukora ibifite inyungu, bakareka gusesagura kandi bakirinda amarozi

Eric Uwimbabazi February 7, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 3 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatawe muri yombi

Hashize 1 month
Imikino

RIB yafunze abakoze Uburiganya muri Academy ya Bayern Munich

Hashize 1 month
Imikino

Yasutse amarira nyuma yo kubuzwa amahirwe

Hashize 1 month

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?