Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yasuye abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ndetse anabashimira uburyo bitwaye mu mikino ya CHAN muri Cameroon aho basezerewe bageze muri 1/4 (CHAN 2020)
Kuri iki cy’Umweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasuye ndetse abashimira uko bitwaye mu mikino ya CHAN ndetse yongeye gushimingira ko amarozi avugwa mu mupira w’Amaguru batagomba kuyaha agaciro, abakinnyi b’Amavubi bakaba bari bacumbitse muri La Palisse Hotel i Nyamata, mu Bugesera .
Kimwe mu byo umukuru w’igihugu yagarutseho, yongeye kwibutsa abakinnyi ko batagomba gusesegura amafaranga yose bakorera ngo bayamarire mu kabari, no kutishora mu bikorwa bibi, ahubwo ko igihe kigeze ngo batangire kujya bizigama.
Yagarutse kandi ku bikorwa bigayitse byakunze ahanini kujya bikorwa nk’ibigamije intsinzi, ariko nyamara ari ukubyibeshyaho kuko bitagira akamaro ahubwo bidindiza iterambere ry’umupira, anabasaba kutijandika mu bikorwa by’Amarozi no kuraguza.
- Advertisement -
Ati, “Biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukagera ku kuzimira, ntimuzabikore, ntimuzabijyemo mujye mukina mwigirire icyizere, mumenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe yajyamo igakina igatsinda cyangwa igatsindwa birasanzwe, ibitari ibyo ahanini bikorwa n’abantu bari primitive(bafite ubujiji).”
Perezida Kagame yakomeje agira ati, “Mujye mwibaza.. ari ababikora, ari n’ababikoraga batsindaga buri mukino wose? (OYA), None se ko bisa n’ubundi? Ubikoze, utanabikoze birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Iyaba byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, noneho wenda nagutega amatwi, ariko igihe ubikora ugahora uri uwanyuma, bikwiye kukwereka ngo ibi ni amanjwe ntakintu bivuze ni ukwandavura, ni Ujinga Utupu (Ubujiji bukomeye), ubyo muzabireke.”
Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abakinnyi kureka kwishyira hejuru, no kutubaha abatoza. Ati, “Ntabwo abakinnyi ari bo bahindura abatoza, Umutoza agomba gukora akazi ke n’abakinnyi bagakora akazi kabo, cyane ko n’abatoza baba bafite abagomba kubakurikirana.”
Perezida Kagame kandi yasabye abakinnyi kumenya kwizigamira no gukora ibifite inyungu, aho yavuze ko amafaranga bahabwa bagomba kuyakoresha neza, Abasaba Kwizigamira kandi bakareba imbere ngo kuko aho bageze batakiri abo kurara mu kabari no gusesagura.
Abakinnyi basabwe gukora ibifite inyungu, bakareka gusesagura kandi bakirinda amarozi