Karekezi Olivier uzwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wagacishijeho akanaba umutoza, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru yasesekaye mu Rwanda aho aje yari ategerejwe cyane n’abakunda umupira w’amagaru nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports yamutangaje nk’umutoza mushya.
Karekezi yari asanzwe aba muri Suède ku Mugabane w’u Burayi hamwe n’umuryango we, yemejwe nk’umutoza mushya wa Kiyovu muri Kamena uyu mwaka, nyuma y’uko iyi kipe yirukanye uwahoze ari umutoza w’agateganyo Emmanuel Ruremesha.
Karekezi Olivier ubu ufite imyaka 37, yabaye umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika ndetse ari mu bakinnye CAN 2004 yabereye muri Tuniziya akaba afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi ‘UEFA Licence A’.
Yatoje Rayon Sports hagati muri Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.
- Advertisement -
Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura Shampiyona itaha kuko yaguze abakinnyi barimo Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, umunyezamu Kimenyi Yves na Eric Irambona bakuye muri Rayon Sports na Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC, ikaba izanye Olivier Karekezi ngo ayitoze mu gihe kingana n’imyaka ibiri.