Umwarimu wari ushinzwe ububiko bw’ibikoresho ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Mpishyi mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, afunzwe akekwaho kwiba imifuka ine ya Sima yari iteganyijwe mu kubaka amashuri ku kigo gishya cy’amashuri abanza kitwa Mataba.
Uwo mwarimu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Shangi, akaba akekwaho kugurisha imifuka ine ya Sima ku mafaranga ibihumbi 32 (32,000 Frw).
Nabaze Justine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage hanyuma ngo bafatanyije n’inzego z’umutekano n’urwego rw’ubugenzacyaha bajya gushaka uwaziguze.
Ati: “Uriya mwarimu yatawe muri yombi nyuma y’uko duhawe amakuru n’abaturage ko hari imifuka ine ya sima yibwe hanyuma tuzibona mu rugo rw’umuturage, uwaguze iyo sima we arabyemera.”
- Advertisement -
Uwaguze iyo sima, uwayigurishije n’uwayitunze bose bafunguywe kuri sitasiyo ya polise ya Shangi.
Kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, muri ibi bihe amashuri yahagaze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid19, Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri mu gihe amasomo azaba asubukuwe, no mu Karere ka Nyamasheke hari kubakwa ibyumba by’amashuri 759 n’ubwiherero 1080.