Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, ukurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda n’ibyo yakoreye hanze.
Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw’uregwa ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara rwahuzwa n’urundi ruregwamo Nsengimana Herman wigeze gusimbura Nsabimana Callixte wiyise Sankara ku mwanya w’ ubuvugizi bw’umutwe w’inyeshyamba za FLN zagiye zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye byagiye bihitana ubuzima bw’abaturage.
Iki cyifuzo cyamaganiwe kure n’umwunganizi mu mategeko wa Nsabimana Callixte wiyise Sankara Metre Moise Nkundabarashi agaragaza ko bahabwa umwanya wo kwiga kuri iyi baruwa kugira ngo bitegure urubanza.
Ibi byasabye ubwumvikane hagati y’impande zombi, kuko ubushinjacyaha bwagaragarije inteko iburanisha ko ibi atari ikibazo cyatwara umwanya watuma iburanisha rya none rihagarara.
- Advertisement -
Me Moise Nkundabarashi yasabye ibisobanuro birambuye ubushinjacyaha byo kuba imanza zombi zahuzwa maze busobanura ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ryagaragaje ko ibyaha byakozwe n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba za FLN aba bose babereye abavugizi, byose babihuriyeho bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.
Taliki ya 13 Nyakanga 2020, ni bwo uyu Nsabimana Callixte wiyise Sankara aheruka kugera imbere y’urukiko aho yisobanuraga ku byaha 17 akwekwaho gukorera ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo. Iki gihe mu byaha 9 byose yisobanuyeho yabyemereye imbere y’urukiko anabisabira imbabazi.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara yasababye ko urubanza aregwamo ibyaha bitandukanye rwahuzwa n’urubanza rwa Paul Rusesabagina yita Sebuja ndetse na Herman Nsengimana kugira ngo bazafatirwe ibihano hamwe kuko ibyo bakoze babikoreye hamwe.
Gusa urukiko rwagaragaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rutarashyirwa mu nshingano zabo muri rusange.
Aha byatumye Nsabimana Callixte asaba ko urubanza rwe rwatandukana n’urwa Herman Nsengimana kuko ngo amaze igihe kinini yiregura, ibintu byanashimangiwe n’umwunganira mu mategeko Me Moise Nkundabarashi.
Src : RBA