UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Ngororero : Uruganda rwa miliyoni 768 rumaze imyaka 7 rudakora
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubukungu

Ngororero : Uruganda rwa miliyoni 768 rumaze imyaka 7 rudakora

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:25 AM

Akarere ka Ngororero kabarizwamo imitungo myinshi ipfa ubusa, harimo n’uruganda rwagombaga gutunganya imyumbati rumaze imyaka indwi, rwatwaye miliyoni 768. Ibindi ni inzu y’Umwami iri i Kageyo k’Umukore wa Rwabugiri,amavuriro adakora, ndetse n’ibiraaro byubatswe ariko ntibishyirwemo inka.

Nubwo ibi ari ibyanditse muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ikibazo cy’imitungo ipfa ubusa si icya vuba muri aka karere. Mu bigaragarira umuhisi n’umugenzi hari inyubako yahoze ari ibiro bya Superefegitura ya Kabaya, iyakoreragamo REG, ambilansi ku bitaro bya Kabaya n’ibindi.

Uruganda rwagombaga gutunganya imyumbati mu karere ka Ngororero rwuzuye mu murenge wa Muhororo kuva 2013.  Rwatwaye amafaranga y’u Rwanda 768,070,428; yatanzwe mu mirimo yo kurwubaka no kurushyiramo imashini.

Kugeza magingo aya uru ruganda ntacyo rukora, ahanini kubera ko imashini barushyizemo zitujuje ibikenewe, kandi no kuzisimbuza bikaba bitarakorwa . Imyaka indwi rero irihiritse, ako kayabo karyamishijwe mu nyubako n’imashini zitabasha kukagaruza.

- Advertisement -

Usibye n’izo mashini ariko, inyigo zakozwe zagaragazaga ko uruganda ruzajya rutunganya Toni ebyiri n’igice (2.5 T) ku munsi, nyamara izo Toni zitabasha kuboneka muri ako karere. Mu mpera za 2018, akarere kagiriwe inama yo gushaka ikindi kakorera muri urwo ruganda.

Uko umwaka uhise undi ugataha, uko abameya basimburana muri aka karere, uru ruganda ruhora ku isonga mu byo babazwa.

Muri Gashyantare 2019, Meya uriho ubu NDAYAMBAJE Godefroid, yavuze  ko arambiwe kubazwa uruganda atanazi. Ati, “ buri mwaka njya kwitaba inteko bambaza uruganda rw’imyumbati, mba nibaza ngo ndagenda mvuga ngo iki, ko byabaye akarande? Ruriya ruganda ntiruzanakora kuko imashini zirimo ni ubwoko bubi, ubu turi mu manza”.

Ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba, Habiyaremye Celestin yahise amusaba  kutinuba. Ati,”ntugomba kwinuba, ruriya ruganda uzarubazwa kugeza igihe rutangiye kugiririra akamaro abaturage. Ushake uko mwarugurisha, cyangwa habe hakwengerwa urwagwa; igihe cyose utarabikora uzabisobanura“.

Inzu y’umwami yarangiritse bikabije

Tariki  20 Ukuboza 2013, Akarere ka Ngororero kasinyanye amasezerano na Strong Company Ltd, yo gutunganya ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo. Aho ni ku “UMUKORE wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo.

Nubwo Strong company Ltd yishyuwe amafaranga yose angana na miliyoni 94, ntacyo yigeze ikora. Ubwo abagenzuzi bahageraga tariki ya 3 Gashyantare 2019, basanze Strong company Ltd itahaheruka, ahubwo inzu y’Umwami yarasenyutse burundu.

Muri gahunda y’Ubudehe, buri murenge w’aka karere wahawe amafaranga yo kubaka  za “Postes de Sante”, ariko abagenzuzi basanze hari izubatswe ahatari ngombwa. Ikindi muri Postes de Sante 14, kugeza muri Gashyantare 2020 akarere kari kamaze gusinyana amasezerano n’abakorera muri eshatu gusa, izindi 11 zitarabona abaganga bo kuzikoreramo.

Mu murenge wa Matyazo naho, hubatswe ibiraaro 40 mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kigali. Igenzura ryasanze ibiraaro byaruzuye, ariko bimaze amezi 9 nta nka zirashyirwamo, ubuyobozi bukavuga ko hataraboneka ubutaka bwo kuzitereraho ubwatsi.

Imitungo ipfa ubusa n’itabyazwa umusaruro igaragara henshi mu bigo bya Leta ndetse no mu turere tunyuranye. Mu mwaka wa 2019, habarurwaga igera kuri 107; harimo 60 y’uwo mwaka wonyine. Iyo mitungo ifite agaciro ka Frw 17,210,605,457. Muri yo, ibarizwa mu turere ni 22, nk’uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ibigaragaza.

Eric Uwimbabazi July 3, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 9 months
Ubukungu

Government set New Law to Bear Down Illegal Miners

Hashize 1 year
Ubukungu

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR

Hashize 2 years
Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?