Abaturage bo mu murenge wa Muhanda, mu kagari ka Bugarura bavuga ko abashumba baturuka mu nzuri zo mu ishyamba rya Gishwati babakubita baregera bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ ibanze ntibagire icyo babikoraho bitewe nuko ngo bamwe muri abo bashumba babaragirira inka.
Umusaza ufite umwana wakubiswe n’ aba bashumba agapfa, avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku mukuru w’ umudugudu wa Gatomvu uru rugomo rukunze kugaragaramo unashinjwa kubakingira ikibaba, ntiyagira icyo amufasha kandi ngo n’abayobozi bamukuriye barakizi.
Munyampundu Emmanuel umukuru w’umudugudu wa Gatomvu ushyirwa mu majwi n’aba baturage gukingira ikibaba uru rugomo ahakana ibyo ashinjwa n’aba baturage yemeza ko biganjemo abenga bakanacuruza inzoga zitemewe.
Avuga ko hari inzoga itemewe yitwa “Urubyutsa” ikunze no kuba intandaro y’uru rugomo, aba baturage bamushinja ibi ngo hakaba harimo abazenga, bakamuhora ko ngo agerageza kubarwanya ababuza kwenga izo nzoga zitemewe.
- Advertisement -
Ahamya ko n’aba bashumba ubwabo bamwanga bitewe nuko ababuza gukubita abaturage ndetse bamwe muri bo akabafungisha.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngorororero buvuga ko iki kibazo cy’abashumba bakubita abaturage muri aka gace bwamaze kukimenya ndetse bugiye kugikurikirana.
Ubukana bw’ iki kibazo bunashimangirwa nuko ngo aka kagari kari mu twa nyuma mu Ntara y’Uburengerazuba mu bijyanye n’umutekano.
TV1