Umuturage wo mu murenge wa Remera, mu karere ka Musanze avuga ko isambu ye yahingwaga n’umuturage ayitirira Leta yayitsindiye, ariko Umuyobozi w’uyu murenge akaba yaranze kumurangiriza urubanza, akaba asaba kurenganurwa kuko we yemeza ko nta manyanga afite cyane ko afite impapuro z’iyi sambu guhera ku bugure bwayo bwa mbere bwo muri 1985.
Ubutaka bufite UPI4/03/13/03/6248 buri mu mazina ya Habyarimana Yves, nibwo Uwimana Jean Bosco avuga ko Ntibarikure Gaspard yashatse kubohoza akabufatanya n’ubwa Leta asanzwe ahabwamo icyate. Uwimana akavuga ko ari ikibazo kimaze igihe kuko ngo kuva Se yapfa atigeze abukandagiramo bitewe n’uko uyu Gaspard atigeze ashaka kubuvamo.
Mu nyandiko Umurengezi.com ufitiye Kopi, harimo igaragaza ko ubu butaka bwaguzwe n’uwitwa Ngaruyurwanda Michael mu mwaka wa 1985, abuguze na Ntwajijekera Deo. Uyu Michael akaba Se wabo wa Jean Bosco nk’uko abivuga.
Inyandiko y’ubugure bwa Ngaruyurwanda
- Advertisement -
Ati, “Data wacu (Ngaruyurwanda Michael) ni mukuru wa Papa, yaguye mu buhungiro biba ngombwa ko data (murumuna we) yemererwa kuzungura imitungo ye kugira ngo ayirereshe abana 3 yari asize dore ko n’umugore we yaje kwitaba Imana”.
Inkomoko y’iki kibazo ngo yagaragaye nyuma urupfu rwa Rukeratabaro Jean ariwe Se wa Uwimana Jean Bosco, aho ngo uyu Gaspard yanze kuva mu murima yatishwaga agashaka kuwufatanya n’undi wa Leta byose abyita ibya Leta. Jean Bosco aragira ati, “Ubundi mbere yo guhunguka hari amasambu yahingwaga n’amashyirahamwe, nyuma aza gusenyuka. Uriya murima wakomeje guhingwa na Gaspard ariko noneho Papa aza kujya awumwatisha. Papa amaze gupfa rero nibwo yanze kuwuvamo kugeza na n’ubu.”
Indi nyandiko Umurengezi.com ufite ni iy’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Ruhengeri. Iyi nyandiko yo ku itariki ya 19 Gashyantare 2000, igaragaza ko uru Rukiko rwemereye Rukeratabaro Jean gucunga imitungo yasizwe na Ngaruyurwanda Michael n’umufasha we Hitimana Leonila kugira ngo akomeze kurera abana 3 ba nyakwigendera barimo Habyarimana Yves ariwe nyir’ubu butaka Jean Bosco aburana.
Jean Bosco avuga ko ubuyobozi butagakwiriye kwemerera Gaspard kuguma muri iyi sambu kuko impapuro zose zihari ndetse n’umufasha w’uwagurishije Ngaruyurwanda Michael akaba akiriho kandi yemeza nyir’ubutaka, akavuga ko atazi impamvu ubuyobozi busa n’ubumukingira ikibaba
Ati, “Impapuro zose ndazifite, sinzi impamvu nk’ubuyobozi bw’akagari bukingira ikibaba Gaspard. Gusa hari n’indi mirima yagiye afatira ayitirira Leta, dore ko yigeze kubaho umuyobozi.”
Nsabimana Protogene atuye muri uyu murenge, nawe yemeza ko iyi sambu yari iya Ngaruyurwanda Michael. Agira ati, “Ndi mu bantu batwariye amabuye Ngaruyurwanda agiye kubaka. Nyuma abona ikindi kibanza hepfo aba ariho yubaka. Ikindi kandi uwari Guverineri Bosenibamwe yigeze tudusura asaba Gaspard gusarura imyaka ye akava mu isambu, ariko yahingaga bimwe bikera ibindi biri kumera kugira ngo ahorane impamvu yo kutavamo!”
Uwimana Jean Bosco avuga ko nyuma yo kubona ikibazo cye kidakemutse, yandikiye umuyobozi w’akarere ka Musanze. Mu ibaruwa yo kuwa 11 Ugushyingo 2019 igaragaza iki kibazo, yasabaga kurenganurwa. Avuga ko umuyobozi w’akarere yamuhaye ushinzwe ubutaka mu karere nawe waje kugera ahari ikibazo. Nabwo ngo Gaspard yanze kuva muri iyi sambu, ushinzwe ubutaka abagira inama yo kugana Abunzi kugira ngo bahane ibimenyetso.
Inyandiko Uwimana Jean Bosco yandikiye Umuyobozi w’akarere asaba kurenganurwa
Jean Bosco utunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge busa n’ubwivanze mu kibazo cye kandi butazi inkomoko, avuga ko yatsindiye Gaspard mu bunzi ndetse no mu Rukiko rw’ibanze rwa Gakenke dore ko ariho yajuririye.
Ati, “Namutsindiye mu Bunzi b’akagari n’ab’umurenge. Yajuririye mu rukiko rw’ibanze rwa Gakenke tugezeyo asaba imbabazi avuga ko icyo atemeye ari ibihumbi 100 bamuciye. Urukiko rwamutegetse kumpa ibihumbi 50, Urabanza ruba ntakuka ariko Gitifu yanze kururangiza.”
Rurakabije Aloys w’imyaka 85 nawe uvuga ko azi neza iby’ubu butaka, yungamo ko ubuyobozi butigeze butambama igihe cy’urubanza rutagakwiriye gushyiraho amananiza kandi urubanza rwarabaye itegeko. Ati, “Hari ikintu nibaza! Gitifu akora iperereza ni umucamanza? Gushora Leta mu manza nibyo Perezida ahora abiyama kuko iyo itsinzwe ari umutungo w’Igihugu uba ugiye!”
Uwimana Jean Bosco avuga ko nyuma yo gutsinda uru rubanza yashyize abahinzi muri uwo murima, hanyuma ubuyobozi buhuruza DASSO n’Abapolisi baza kubakuramo.
Ati, “Nashyize abahinzi mu murima barabirukana, Gitifu yambajije niba mfite Kashe mpuruza nyimweretse ati ‘ibi sibyo nagutumye, genda ndacyabikurikana!’ Ibi byari ubwa kabiri kuko ubwa mbere yahamagaje Gaspard tugezeyo aravuga ngo ntiyari azi ko ari njye, turataha! Ndasaba ko mwankorera ubuvugizi nkarenganurwa.”
Twagirimana Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, avuga ko bigaragara ko umurima ari uwa Leta, akemeza ko uyu Bosco atareze Leta ahubwo ko yareze uburengere. Gusa ibi avuga bihabanye n’ibigaragara mu myanzuro y’Abunzi ndetse n’iy’urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke, aho izi nyandiko zigaragaza ko uyu Bosco yatsinze Gaspard waburanaga ubutaka yitirira Leta.
Icyemezo cy’Urukiko rwibanze rwa Gakenke
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere busabye uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa kugenzura inyandiko zifitwe n’uyu muturage kugira ngo higwe iki kibazo, yongeye kutubwira ko inyandiko y’icyangombwa uyu muturage agaragaza ihabanye n’ubutaka avuga ko ari ubwe.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza avuga ko basabye Bosco kuzana uwo ahagarariye kuri ubu butaka kugira ngo abe ariwe utanga amakuru yuzuye. Ati “Twasabye Bosco kuzana uwo ahagarariye (nyiri umurima) kuko avuga ko ari i Kigali kugira ngo abe ariwe utanga amakuru yuzuye. Inyandiko iriho igishushanyo cy’umurima agaragaza ihabanye n’umurima yerekana, urumva ko harimo kujijinganya!”
Ubu butaka Uwimana Jean Busco avuga ko bwitirirwa Leta, avuga ko bwegeranye n’ubundi Ntibarikure Gaspard yari asanzwe yatishwa na Leta kuva kera. Usibye inyandiko zemeza nyirabwo, na none Jean Bosco ngo ntiyumva impamvu ubutaka bwe bwashyirwa ku bwa Leta kandi imbago zibutandukanya atari iza none ngo wenda abe ari kubuhuguza atari ububwe.
Inyandiko mvugo ku cyemezo cyafashwe n’inteko y’Abunzi
Ibaruwa Uwimana Jean Bosco yanditse atakambira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murandi kumurenganura
Uwimana yanandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge asaba kurenganurwa ariko biba iby’ubusa!