UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 3 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze : Yafatanywe amafaranga y’amiganano agiye kuyabitsa kuri telefoni
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Musanze : Yafatanywe amafaranga y’amiganano agiye kuyabitsa kuri telefoni

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 13/07/2022 saa 11:48 PM

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.

Hagenimana yafatiwe mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kamwumba, mu Murenge wa Nyange, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo Hagenimana afatwe byaturutse ku mukozi wa Mobile Money warebye neza ayo mafaranga akabona ari amahimbano, agahita ahamagara Polisi.

Yagize ati, “Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise igera ahabereye icyaha ifata Hagenimana, yemera ko amafaranga yari agiye guha umukozi wa Mobile Money ngo amubikire ari amahimbano, ayo mafaranga akaba yari agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti imwe ya bibiri.”

- Advertisement -

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ibitekerezo n’ingeso byo guhimba amafaranga kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi ko bimunga ubukungu bw’igihugu.

Yashimiye umukozi wa Mobile Money watanze amakuru, aya mafaranga agafatwa ndetse n’uwayakwirakiwizaga mu baturage na we agafatwa, asaba buri muntu wese kujya ashishoza ku mafaranga ahawe, yabona ayashidikanyaho agahamagara Polisi ikamufasha.

Hagenimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Irebana na: umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA July 13, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 3 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatawe muri yombi

Hashize 1 month
Amakuru

‘Sofia’ zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha

Hashize 2 months
Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 5 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?