Kuri uyu wa 23 Kamena 2023, Akagari ka Kigombe, gaherereye mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze, kibutse Abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 29, Urubyiruko rukangurirwa kwitabira igikorwa cyo Kwibuka.
Muri uyu muhango, hanenzwe urubyiruko rwo muri aka Karere rwijanditse muri Genocide rukica abari urungano rwabo basangiraga akabisi n’agahiye, kugeza ubwo bashinze imitwe itandukanye yo gukora ayo mahano yahekuye Urwanda, harimo umutwe witwaga ‘Amahindure’ nawo wagize uruhare mu kwica Abatutsi babeshwe Ubutabera, bakicirwa mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, bakabashinyagurira babasahura inkweto n’imyenda bari bambaye, aho nta murambo numwe basize wambaye inkweto.
Sebasore Java wari Intumwa y’Akarere ka Musanze, yavuze ko urubyiruko rukwiye kwitabira gahunda yo kwibuka, kugira ngo rumenye Amateka nyayo y’ibyabaye muri Genocide.
Ati, “Iyo abantu bitabiriye kwibuka ari benshi cyane cyane urubyiruko, baboneramo amasomo y’ibyabaye, ayo masomo akababera imbarutso yo kugira ngo bafate ingamba yo kwamagana ibyo bibi byabaye bitazongera kuba ukundi, cyane ko urubyiruko rw’ubu rutiyumvisha uko Umugabo yishe umugore we, cyangwa uko umuntu yishe umuturanyi we kubera ko ubu bari ku ngoma y’Amahoro.”
- Advertisement -
Me Pasiteri Rutikanga Gabriel watumiwe nk’umuntu wabonye n’amaso ye amahano yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari umusanzu we mu gufasha igihugu, gusobanurira urubyiruko Amateka nyakuri y’ibyabaye muri Genocide, kugira ngo urubyiruko rwirinde icyatuma Genocide igaruka.
Agira ati, “Nk’uko nsanzwe nsobanurira urubyiruko ruba mu mashuri atandukanye, nzakomeza mbisobanure aho nzakenerwa, kugira ngo Urubyiruko rusobanukirwe neza ibyabaye rwe kugoreka Amateka.”
Pasiteri Rutikanga kandi yatanze urugero rw’amateka yabaye ku Batutsi biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, neza neza ahari hubatse Perefegitura ya Ruhengeri, hafi y’aho Abasirikare bari bakambitse, nyamara ngo nyuma yo kubambura ubuzima, bakabasiga bamwe bambaye ubusa bakanabakuramo inkweto bazibasahuye.
Madame Jasmili Mukamusoni, Umuyobozi w’Akagari ka Kigombe, avuga ko iki ari igikorwa yateguranye n’Abaturage bo muri aka kagari, mu guha Inzirakarengane ziruhukiye muri uru Rwibutso agaciro, no kuremera abacitse ku icumu bagizweho ingaruka na Genocide, muri uyu muhango hakaba haremewe umuturage inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000frw), byavuye mu baturage b’ako Kagari.
Kugeza ubu, Urwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo imibiri irenga 800, indi itaramenyekanye ikaba yaragiye irohwa mu Mugezi wa Mukungwa.