Nyuma y’aho hasohokeye amabwiriza asaba abacururiza mu masoko rusange gukora bahana intera mu rwego rwo kwririnda icyorezo cya COVID-19 ibi hamwe byatumye hagabanywa umubare w’abahakoreraga binyuze mu gusimburana mu minisi yo gukora, aho bishoboka amasoko yagurirwa ahandi bigaragara ko hisanzuye, ibi ni nako byakozwe ku bacururizaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, aho bamwe mu barikoreragamo biganjemo abacuruza ibirayi n’ibitoki bimuriwe muri Gare ya Musanze mu gice n’ubundi cyahozemo isoko ariko kikaba cyari kitagikoreshwa.
Aba bavuga ko babangamiwe no kuba barimo gusoreshwa kabiri kuko bakomeje gusorera ibibanza bari bafite mu isoko ryahariwe ibiribwa, ariko kandi bakanasoreshwa aho babaye bimuriwe by’igihe gito ibyo bafata nk’akarengane.
Iki ni ikibazo aba bacuruzi bavuga ko bagejeje ku buyobozi bw’akarere nyamara ntibugire icyo bubafasha kandi birimo kubahombya mu buryo bwinshi yaba mu buryo barimo gukoramo bacururiza ahatarabugenewe bibavuna, no kuba kandi hari abafite ibicuruzwa nk’ibyabo bo basigaye mu isoko risanzwe rimenyerewe ry’ibiribwa ibi bigatuma abari muri gare batabona abaguzi nk’abasanzwe bakaba babona ahubwo bari bakwiye kugabanyirizwa aho kugira ngo basoreshwe kabiri bafata nko kubapyinagaza.
Mu minsi itatu TV na Radio One bimaze bikurikirana iki kibazo ntacyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwigeze bushaka kukivugaho, uhereye mu muyobozi wumgirije w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari wabanje kwemera ko ashobora kuza kugira icyo akivugaho nyamara nyuma yaho ntiyongere kwitaba umunyamakuru kuri telefoni.
- Advertisement -
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeri 2020 ubwo umunyamakuru yageraga ku biro bye, uyu muyobozi wahageze ku isaha y’isa moya n’iminota 20 yamubwiye ko ntacyo ashobora kukivugaho kuko ngo umuyobozi w’akarere ari we urimo kugikurikirana.Nyamara uyu na we wahageze nyuma y’isaha imwe ntacyo yashatse kukivugaho, ubwo umunyamakuru wa TV/Radio1 yamugeragaho amaze kwakira abandi baturage babiri mu bo yari asanze bamutegereje yahise amubwira ko umwanya yari afite mu biro urangiye kuko agiye mu nama, nyuma y’iminota igera ku 10 basiganira mu biro umunyamakuru amusaba nibura iminota itanu gusa uyu muyobozi yamusize mu biro arisohokera.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere bwanze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo byumvikana ko bakizi, nyamara abaturage bakabashinja kukirengagiza nkana mu buryo abaturage bavuga ko bisa nk’aho inzego z’ubuyobozi zirimo gushyira imbere inyungu zazo bwite batitaye ku z’umuturage muri ibi bihe ubukungu mu nzego nyinshi bwasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid 19.
Src: TV1