Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze by’umwihariko abana b’abakobwa, bavuga ko kuba nta makuru afatika akenshi ababyeyi baba bafite ku buzima bw’imyororokere, ari kimwe mu bituma hari abaterwa inda z’imburagihe bikanabicira ahazaza, kuko ngo nyuma yo kubyara biba bigoye gukomeza amashuri cyangwa ibindi bikorwa byabateza imbere.
Uru rubyiruko ruvuga ko hari igihe nk’umwana abaza umubyeyi ibimwerekeyeho kugira ngo abashe kwisobanukirwa, ngo umubyeyi akamubwira ko nta makuru abifiteho, bikaba imbogamizi ikomeye ku kumenya uko yakwitwararika.
Nyirahabimana umwe mu baganiye na UMURENGEZI.COM utuye mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo, avuga ko hari mugenzi we azi byabayeho, ngo agaterwa inda ya mbere akabyara, umwana yamara gucuka bakamutera indi kandi ngo akibana na Nyina, yamubaza impamvu nibura atayobotse gahunda yo kuboneza urubyaro, akamubwira ko yabibajijeho Mama we akamubwira ko ntacyo abiziho.
Ati, “Nabonye atwite inda kandi nzi ko ari iya kabiri, mubajije uko byamugendekeye ambwira ko nawe yabonye byongeye kumubaho! Namubajije impamvu atagishije inama wenda ngo anaboneze urubyaro nubwo atarashaka, ambwira ko yabiganirijeho mama we akamubwira ko ntabyo azi, gusa ngo akamusaba kujya yumva Radiyo ko wenda yazabyumva. Nyuma rero ngo yaje kumenya ko atwite atazi igihe bayimutereye.”
- Advertisement -
Undi nawe utuye mu murenge wa Busogo waganiye n’itangazamakuru ariko akifuza ko amazina ye atatangazwa ku mpamvu z’ umutekano we, avuga ko yigeze kubaza umubyeyi we uko bigenda mu gihe cy’uburumbuke kuko ngo yumvaga ubuzima bwe bwarahindutse, ngo nyina akamubwira ko agomba kwirinda abahungu gusa nta kindi.
Ati, “Numvaga icyo gihe mu mubiri wanjye nsa n’uwahindutse kandi ari nabwo bwa mbere byambaho, ngira amatsiko yo kubibaza Mama, ambwira ko ngomba kwirinda abahungu. Nagize amatsiko nkomeza kumubazaguza, ariko nkumva ntacyo ashaka kumbwira, nyuma nza kubibaza abandi bakobwa b’inshuti zanjye, nibo bambwiye ko umuntu aba yageze mu gihe cy’uburumbuke, ndetse nabo bangira inama ko ngomba kwirinda abahungu, cyangwa byakwanga nkakoresha agakingirizo.
Icyo gihe nibwo nari ncyuzuza imyaka 14, ariko kubimenya byaramfashije cyane kuko ubu mfite imyaka 18 ariko sinakinisha kuryamana n’umuhungu, yewe n’ubwo nacikwa tugomba kwikingira, kuko nzi bagenzi banjye bagiye babyarira iwabo kandi bari munsi yanjye. Birashoboka rero ko wenda abo batabonye ubagira inama nk’iyo nagiriwe.”
Akomeza agira ati, “Urumva nk’ubwo Mama yambwiye kwirinda abahungu gusa, ariko ntiyansobanurira impamvu yabyo. N’abo bandi rero ababyeyi bashobora kubabwira nk’ibyo, ariko udasobanuriwe ngo umenye uko bigenda, hari ubwo ucikwa ukaba utanakwikingira kubera kudasobanukirwa. Icyo nasaba ababyeyi nsabira na bagenzi banjye ni ukujya badufasha gusobanukirwa impinduka ziba ku buzima bwacu, baba batanabizi bakatubariza, bityo umuntu agakura abizi bikanamufasha kwitwararika.”
Hakenewe ubukangurambaga n’amahugurwa ku buzima bw’imyororokere
Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko ubusanzwe habaho Utugoroba tw’ababyeyi kandi ko haganirirwamo byinshi byubaka Umuryango Nyarwanda, birimo no gushishikariza ababyeyi kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.
Ati, “Ubundi hasanzwe habaho gahunda yo gukangurira ababyeyi kuganiza abana babo no kubahugura ku buzima bwabo bw’imyororokere, binyuze mu tugoroba tw’ababyeyi. Niba rero icyo kibazo kigihari, urumva ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo bishyirwemo imbaraga.
Ikindi, tuzaganira n’inzego bireba turebe ko habaho amahugurwa agamije kongerera ababyeyi ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo bijye bibafasha gusobanurira abana babo, cyane ko aribo babyeyi b’ejo hazaza, bityo turinde abana bacu kubyarira imburagihe, ariko tunarinda umuryango nyarwanda muri rusange. Gusa na none n’abatera abo bana inda bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa by’intangarugero.”
Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abana batewe inda, kuko mu mibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’iyi Ntara muri Gashyantare 2018, igaragaza ko mu bangavu 2,468 batewe inda, aka karere kihariyemo 728 bose, kagakurikirwa na Rulindo ifite 597, Gicumbi 506, Burera 458, hagaheruka Gakenke ifite 179.
Mu gihe imibare itangwa n’Impuzamashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yerekana ko buri mwaka byibuze abangavu ibihumbi cumi na bitanu baterwa inda z’imburagihe, raporo ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu bana bavutse mu mwaka wa 2020, harimo 13,185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19.