Ababyeyi bo mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, bavuga ko kutagira isuku ihagije mu gutegura amafunguro, na byo ari bimwe mu bituma igwingira mu bana ritaranduka burundu.
Ibi, byatangarijwe mu itangizwa ry’icyumweru cyahariwe kurengera Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Umwana utagwingiye, ishema ry’ababyeyi”, igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2023.
Bamwe mu bajyanama b’Ubuzima bo muri uyu murenge, bavuga ko iki cyumweru ari inyamibwa mu kwesa imihigo yabo, kuko isuku mu gutegura ifunguro ry’umwana ariyo ntego bibandaho mu gikoni cy’umudugudu.
Kayinamura Aphrodis, umwe mu bajyanama b’ubuzima ati, “Natwe nk’abajyanama b’uzima mu kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, icya mbere twibandaho ni isuku, kuko uteguye iyo ndyo nta suku bifite, ntacyo waba ukoze.”
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Manirakiza Jeannette, umwe mu babyeyi, washimangiyeko uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya igwingira, bimakaza isuku nka nyambere.
Yagize ati, “Mu ifunguro ry’umwana rya buri munsi, hagomba kubonekamo amabara 4 batwigishije harimo; imboga, ibirayi, karoti n’inyama, ariko byose bishingiye ku isuku, kuko ubikoze bidafite isuku waba uteje ibyago byinshi ku mwana wawe.”
Umuyobozi wa karere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko muri 2020 imibare ya kusanyijwe igaragaza ko igwingira ryari kuri 45,6%, mu gihe muri 2022 ubushakashatsi bwagaragaje ko imibare muri servisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana yari kuri 32,6%.
Yasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza isuku, cyane mu gutegura ifunguro ry’umwana. Ati, “Isuku twasanze nayo igira uruhare rukomeye cyane mu guhashya igwingira n’imirire mibi, kuko ibyo yariye ibitujuje intungamubiri zihagije, na duke turimo iyo bihuye n’umwanda abiriye bidasukuye cyangwa abiririye ku bitogeje, niko indwara z’inzoka ziba nyinshi zikabyonka, bityo akaguma mu igwingira n’imirire mibi.”
Nadine Umutoni Gatsinzi, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, avuga ko gahunda y’ubukangurambaga idasanzwe bukomatanyije bw’imyaka ibiri bwatangijwe mu gihugu, bwitezweho umusaruro.
Ati, “Nk’uko mwabibonye uyu munsi, twatangije gahunda idasanze ikomatanije y’imyaka 2 ya Guverinoma yacu, Umubyeyi niwe mbere na mbere usabwa kureba umwana we, akamwitaho. Guverinoma y’u Rwanda yakoze byinshi; hari ugutanga inyunganira mirire, gufasha ababyeyi batwite, gukora ubukangurambaga nk’ubu ngubu, hari byinshi bigiye kongera gukorwa muri gahunda y’imyaka 2.”
Iyi gahunda y’ubukangurambaga mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’igihugu, yatangirijwe mu karere ka Musanze, ibirori byaranzwe no guha abana ibinini by’inzoka na vitamin A, gupima uburebure ndetse n’ikizigira, no kubagaburira indyo y’uzuye.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu tugaragaramo umubare munini w’abana bagwingiye, iyo gahunda bikaba byitezwe ko izafasha mu kugabanya uyu mubare, ukava ku gipimo cya 33%, ukagera kuri 19% muri 2024.
Abana bapimwe uburebure, hanatangwa indyo yuzuye