Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, yatangije ku mugaragaro ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibinyabiziga(Contrôle Technique), giherereye mu Karere ka Musanze, kikazifashishwa n’abatuye Intara y’Amajyaruguru n’abatuye mu nkengero zayo muri rusange.
Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Abahagarariye inzego z’Umutekano, Abahagarariye Amadini n’Amatorero, n’abahagarariye inzego zitandukanye z’abikorera.
Mu ijambo ryo gutangiza ku mugaragaro iki kigo, Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ku ikubitiro iki kigo kizafasha mu kurwanya imyotsi ihumanya ikirere ahanini iterwa n’imodoka ziba zitakorewe isuzuma.
Mujawamariya Jeanne D’Arc Minisitiri w’Ibidukikije
- Advertisement -
Ati, “Kuva i Huye cyangwa Rubavu ukaza gupimisha ikinyabiziga i Kigali byagoranaga, ariko ubu uwifuza serivisi wese bizajya bimworohera kuyibonera hafi. Kuri twe nka Minisiteri y’Ibidukikije, ni inyunganizi duhawe na Polisi y’igihugu kugira turusheho gukumira bya byuka bibi byaterwaga n’ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, bikatuviramo rimwe na rimwe kwibasirwa na za ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.ˮ
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Gatabazi Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru uvuga ko iki kigo kizafasha mu kugabanya urujya n’uruza rw’abavaga mu Ntara zitandukanye z’igihugu bajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu mujyi wa Kigali.
Gatabazi Jean Marie Vianney Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru
Ati, “Turabashimira izi serivisi mutuzaniye iwacu kuko bizagabanya umwanya ba nyir’ibinyabiziga batakazaga bajya kure, ndetse binabarinde ubukererwe bwaterwaga no kutabona serivisi ako kanya. Bizafasha kandi kugabanya impanuka zaterwaga ahanini n’imodoka zitujuje ubuziranenge binafashe byumwihariko kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gusigasira ibyiza nyaburanga bigize Intara yacu y’Amajyaruguru.
DIGP Felix Namuhoranye Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu avuga ko iki kigo kimwe n’ibindi byafunguwe mu zindi Ntara, bifite intego eshatu arizo gutanga umusanzu mu gukumira impanuka, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, no gutanga ubujyanama bukenewe ku bafite ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.
DIGP Felix Namuhoranye Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu
Agira ati, “Ibi bigo bije kunganira ikindi gisanzweho mu mujyi wa Kigali kandi buri kimwe gifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga 200 ku munsi. Byose ni mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturage.ˮ
Ese abagenerwabikorwa bakiriye bate uku kwegerezwa Serivisi?
Kagimbangabo Albert uzwi ku izina rya Shaggy akaba n’umwe mu batanga serivisi z’ubukanishi ku binyabiziga(igaraje) mu mujyi wa Musanze, avuga ko yashimishijwe n’iki gikorwa ku buryo budasubirwaho.
Agira ati, “Ndabivuga mu buryo bubiri. Icya mbere nuko urugendo rurerure twajyaga dukora tugiye i Kigali cyakemutse, ikindi nuko bizaduteza imbere yaba njye ubwanjye cyangwa urubyiruko dukorana, binyuze mu gukanika. Twajyaga i Kigali bikagusaba gushaka aho urara, bagusaba guteza irangi bikakugora, n’ibindi. Ariko hano bizajya bitworohera kuko aho bikorerwa tuhaturiye.ˮ
Niyonsenga Jean D’Amour uhagarariye Kompanyi(Company) itwara abagenzi izwi nka ‘Shalom’ ishami rya Musanze, nawe agaruka ku kuba iki kigo kizabagabanyiriza urugendo bakoraga bajya i Kigali, agahamya ko bizabafasha kongera no kunoza serivisi batanga.
Ati, “Hari igihe byabaga ngombwa ko imodoka zoherezwa i Kigali mu isuzuma ugasanga abagenzi bava i Musanze babuze imodoka kubera ubuke bw’izihari. Kuba twegerejwe rero iyi serivisi bivuze ko akabazo ako ariko kose yagira twajya tuyoherezayo bakagakemura ubundi igahita igaruka mu kazi.ˮ
Usibye iki kigo cyafunguwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, hafunguwe kandi n’icyo mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, no mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Rwamagana, bikaba byitezwe ko mu minsi ya vuba hazafungurwa n’icyo mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Ruzisi.
Ibi bigo byatangijwe ku mugaragaro uko ari bitatu, byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyari eshatu n’igice(3,491,553,894 Frw), byose bikaba byarubatswe ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo tariki ya 25 Gashyantare 2019.
Uyu muhango wafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibidukikije afatanyije n’abandi bayobozi
Abayobozi basobanuriwe uko igenzura rikorwa
Ku ikubitiro hasuzumwe ibinyabiziga bitandukanye
Uyu muhango wari witabiriwe n’bayobozi b’Inzego zitandukanye