Ikipe ya Musanze FC ibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze, kuri ubu yamaze gusinyisha abatoza bazayitoza ndetse n’abakinnyi bashya izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Muri abo, harimo Umutoza Frank Ouna ukomoka mu gihugu cya Kenya iyi kipe yasinyishije nk’umutoza mukuru, ndetse na Nshimiyimana Mourice bakunze kwita Maso uzaba umwungirije.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije, harimo Ocen Ben ukomoka mu gihugu cya Uganda, akaba yanakiniraga ikipe ya Police FC yo muri iki gihugu, ndetse akaba na Rutahizamu warangije umwaka w’imikino afite ibitego 11 muri shampiyona, anatsinda ibitego 6 mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’igihugu.
Hari kandi Eric Kanza wakiniraga ikipe ya Diables Noire yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (DRC), uyu musore akaba ari na rutahizamu ukina asatira izamu anyuze mu mpande.
- Advertisement -
Umwaka ushize, uyu mukinnyi Kanza yinjirije ikipe ye ibitego 9, anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego, bituma ikipe ye yitwara neza muri shampiyona.
- Frank Auna mu nzira zo gutoza Musanze FC
- Musanze FC itsinze Gorilla FC, Imurora Japhet asezera ku mugaragaro
- Bugesera : Seninga Innocent yirukaniwe ku kibuga, Gasogi inyagira Musanze FC
- Ishyamba si ryeru mu Ikipe ya Musanze FC ivugwamo amarozi n’itoneshwa kuri bamwe
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, Perezida w’ikipe ya Musanze FC Bwana Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump, yatangaje ko icyo bifuza ari ikipe ikomeye kandi itanga umusaruro ari nacyo biteze kuri aba batoza bashya basinyishije.
Ati, “Twarambagije abatoza beza bashobora kuzadufasha muri shampiyona ikipe yacu ikitwara neza, ariko ngira ngo nubwo aba batoza basinye nibadatanga umusaruro bazirukanwa. Dushaka kubaka ikipe ikomeye ndetse itwara ibikombe, kuko tumaze kuba ikipe nkuru mu Rwanda.”
Uyu muyobozi kandi yakomoje ku ikipe y’abana batarengeje imyaka 17 bagomba kuzaba batozwa na Imurora Japhet Drogoba, avuga ko bazitabwaho uko bishoboka kugira ngo bazakure batanga umusaruro.
Agira ati, “Ikipe y’abana bato nta kibazo na kimwe bazigera bagira, kuko twabanje kuganira n’abafatanyabikorwa aribo akarere ikipe ibarizwamo, batwemerera ko tuzafatanya muri byose. Mbonereho no gushimira akarere ka Musanze, kubera ko ubu ibyo batwemereye bamaze kubiduha.”
Biteganyijwe ko ikipe ya Musanze FC izatangira imyitozo tariki ya 09 Nzeri 2021.
Umutoza wa Musanze FC Frank Ouna (i Buryo) asinya amasezerano na Tuyishimire Placide Perezida wa Musanze FC (i Bumoso)
Nshimiyimana Mourice bakunze kwita Maso yagizwe umutoza wungirije w’iyi kipe
Eric Kanza wakiniraga Diables Noire yo muri DRC, nawe yasinye muri Musanze FC
Ben Ocen watsinze ibitego 11 muri Police FC yo muri Uganda