Dukuzumuremyi David utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, akagari ka Kibirizi, umudugudu wa Gakoro, yatwitswe aranakubitwa bikomeye, nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu uwitwa Uwizeyimana Odette.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ahagana saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021.
Uwambaye Michelle ndetse na Nshimiyimana Patrick twasanze aho ibi byabereye, bose bahuriza ku kuba uyu David akekwaho ubujura ndetse n’ubusambanyi.
Bagira bati, “Uyu mugabo yaje arakomanga asaba ko bamushyirira terefone kuri sharijeri, ahasanga Odette yiryamiye, akinguye abura umuntu, nyuma agarutse bamubwira ko nta sharijeri ihari. David yahise yinjira mu nzu afata igitenge yahasanze atangira kukinigisha Odette ngo abure uko tabaza.
- Advertisement -
Bakomeje kugundagurana ashaka kumusambanya ari nako yacagaguye imyenda y’imbere ya Odette, nuko abaturanyi baratabara.”
Dukuzumuremyi David ukekwaho iki cyaha, ariko akavuga ko yahohotewe, yabwiye Umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM ko yari atashye, akabona umukobwa atazi akamusaba umuriro wa Telefoni, hanyuma umukobwa agashaka kuyimwima, ngo niko kugenda amukurikiye mu nzu ashaka telefone ye, yayimwima bakarwana.
Ati, “Namwatse telefone nari maze kumuha ngo anshyiriremo umuriro, hanyuma arayinyima turayirwnira. Nakubiswe bikomeye ndetse ntwikwa no mu gituza kandi nzira ubusa.”
Mukamusoni Assoumini, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigombe yabwiye UMURENGEZI.COM ko ayo makuru yayamenye.
Agira ati, “Amakuru yo gukubitwa kwa Dukuzumuremyi David nayamenye, gusa ayo kumenwaho amazi ndetse no gutwarirwa telefone ntabyo narinzi. Nkimara kumenya ikibazo, nabuze ukuri hagati yabo bombi kuko uwo bashinjaga ubujura nta kintu bamufatanye, mbabwira ko bakwihutisha uwakubiswe kwa muganga.”
Uyu muyobozi, asoza asaba abantu kutihanira, ahubwo bakajya bamenyesha ikibazo inzego z’Ubuyobozi, kugira ngo zibafashe kugikurikirana.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, uwahohotwe arwariye ku Bitaro bya Ruhengeri, aho ari kuvurirwa ibikomere ndetse n’imvune yatewe n’inkoni yakubiswe.