Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ugushyingo 2023, mu kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, ubwo umuturage witwa Nganizi, yacunze imvura iguye agaca mu rihumye abaturage n’ubuyobozi, agasambura inzu yubakiwe na Leta nk’umuturage utishoboye, nyuma akuramo n’inzugi ndetse n’amadirishya ajya kubigurisha.
Abaturage bavuga ko imyitwarire ya Nganizi idasanzwe, kuko ngo nyuma yo gusambura iyo nzu, yari amaze ibyumweru bibiri ayibamo irangaye uruhande rumwe, nyuma yo kuyisambura agakuraho amabati icumi, bamutesha amaze kugurishamo atatu.
Ndayambaje Karima Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, na we ashimangira iby’aya makuru, akavuga ko uwo muturage yakunze kurangwa n’inda nini, kugeza ubwo atinyuka kwisenyeraho inzu akagurisha amabati.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru, agira ati, “Ibya Nganizi natwe byaratuyobeye, ntabwo tuzi impamvu imutera gukora ariya makosa, ariko bituruka ku mpamvu yo kudashaka gukora. Nk’ubu muri uku kwezi gushize twamutesheje amaze gusambura amabati 10 kuri iyo nzu, tumutesha amaze kugurisha atatu, arindwi tuyabika ku kagari.”
- Advertisement -
Yari asanzwe ayibamo irangaye
Akomeza agira ati, “Ubwo twatekerezaga kongera kuyasakara, twumva abaturage baradutabaza ngo noneho inzu yose yamaze kuyisambura, akuramo n’amadirisha n’inzugi. Yacunze imvura iguye azana abo basangira bayakuraho byihuse, turacyashakisha uwayaguze ngo ayagarure.”
Andi makuru avuga ko Nganizi atabana n’abagize umuryango we, kuko ngo bajya gutandukana yari yasenye inzu Leta yari yabubakiye, agurisha amabati. Umugore we, ngo yahise yanga kongera kubana n’umugabo usenya inzu atuyemo, ari nabwo mu gukemura icyo kibazo, ubuyobozi bwafashe imitungo bari batunze burayibagabanya, umugore ajya kuba ukwe n’abana be, mu gihe Nganizi umugabane we yaguriwemo indi nzu n’Ubuyobozi, ari nayo yasambuye.
Kugeza ubu, ubuyobozi buvuga ko buri gushakisha Nganizi, kugira ngo bumuganirize bumenye ikibazo afite n’impamvu ibimutera, ndetse n’abaguze ayo mabati baboneka bagategekwa kuyagarura kugira ngo asubizwe ku nzu.
Leta imaze iminsi yaravuguruye gahunda yo gufasha abatishoboye, bikaba byitezwe ko izahindura imyumvire ndetse n’imibereho y’abagenerwabikorwa, binyuze mu masezerano bagirana.