Mu birori byo Gusoza Ishuri ry’Imibare ry’Afurika ry’atangijwe mu Rwanda, Abagore biyemeje kuba Itara rimurikira bagenzi babo babeshwa ko kwiga imibare bikomera, cyangwa ko yigwa abagore babi ku isura.
Uwiringiyinana Charline, waciye agahigo mu gukora ibyo abantu bumva ko byashoborwa n’abagabo gusa, yatangije iri shuri mu Rwanda akanarisoza neza, avuga ko abikesha gutinyuka akiga imibare ubutarambirwa.
Agira ati, “Nasabye ko iri shuri ryazagezwa hano iwacu, ibintu usanga akenshi bikorwa n’abagabo gusa. Kurizana hano byatumye Abana bakunda imibare, basobanukirwa ko imibare ari umutima wa Siyansi(Science), banamenya icyo imibare yabamarira mu buzima busanzwe.”
Uwiringiyinana Charline wateguye iki gikorwa
- Advertisement -
Charline kandi avuga ko ababeshya ko imibare yiga abagore babi, babikora bagambiriye kwangisha abagore imibare.
Ati, “Ubuse murabona ndi umugore mubi koko? Ariko naminuje mu mibare! Ubu ndi kuyiga muri Afurika y’Epfo. Mbona abavuga ko imibare yiga abagore babi ku isura babeshya, baba bangisha abantu kuyiga.”
Kayoya Jean Bosco, Umwarimu w’imibare muri Kaminuza y’Uburundi (University of Burundi), yavuze ko umugore ashoboye kwiga imibare, cyane ko iki gikorwa cyateguwe n’umugore, ari urugero rwiza rwatuma abagore bitinyuka mu kwiga imibare.
Ati, “Nyuma yo kubona igikorwa cy’Ishuri ry’Imibare ry’Afurika mu Rwanda ry’atangijwe n’Umugore, n’abandi barebereho, bumve ko babishobora.”
Gatimakeza Chartiene, Umurundikazi wize muri iri shuri, avuga ko ryamufashije kunguka ibintu bitandukanye, kandi ko nyuma yo gusobanukirwa imibare n’ibyiza byayo, bagiye kubera abandi Itara ribamurikira, bagahindura imyumvire yo kubeshywa ko kwiga imibare bikomera.
Agira ati, “Nungutse ubumenyi butandukanye ko imibare ikoreshwa ahantu hose. Aho twari turi ubu, si ho turi. Dushobora kugira ibyo duhindura mu bihugu byacu bitandukanye, dushobora guteza imbere Afurika yacu twifashishije imibare. Tugiye gushyira mu ngiro ibyo twize.”
Gatimakeza Chartiene, umunyeshuri wize muri iri shuri, akaba n’Umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’Uburundi
Chartiene kandi, agira abagore inama yo kureka kujya banga imibare bataranayigerageza, ngo barebe niba ibyo babeshwa ko ikomera ari byo koko.
Ati, “Abakobwa nibareke gutinya imibare, kuko ishobora kubageza kure. Akenshi Abagore bapfira mu mitekerereze bagacika intege bataragerageza kuyiga ngo barebe. Tugiye kwereka abagore ko natwe twashoboye, tugiye kubera barumuna bacu urugero.”
Iri shuri rimaze ibyumweru bibiri, rikaba rizafasha abaryizemo uko ari 60, kugira uruhererekane rwo kumenyana n’Abashakashatsi batandukanye, ku buryo uwagira ikibazo mu bushakashatsi bw’Imibare yahita afashwa byihuse.
Iri shuri kandi, ryashyizweho hagamijwe gushishikariza Umugore wa Afurika gutinyuka kwiga imibare, nyuma y’uko Banki y’Isi iherutse kugaragaza ko abagore bitabira kwiga imibare bari ku kigero cyo hasi (hafi 25%), bityo iki cyuho kikaba cyarateye abagore biga imibare kumva ko bazamuka bakagera kuri 80%, nyuma yo kumenya ko imibare yabageza kure.
Abarangije bahawe Impamyabumenyi