Ishuri rya Wisdom School rifite icyicaro mu karere ka Musanze, ryihaye intego y’uko mu myaka ibiri iri imbere, abaryigamo bazaba bafite ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga kandi biga.
Ibi, ubuyobozi bw’iri shuri bubishingira ku kuba ryaratangiye amasomo y’ubumenyingiro, aho kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye abanyeshuri bakora ibikorwa bishobora kujya ku isoko.
Kugira ngo intego z’iri shuri zigerweho, harimo ko abaryigishamo barenze urwego rwo gutanga amasomo mu buryo bwa tewori(Theory), ahubwo bagatanga imikorongiro, abana bakaba biga banashyira mu bikorwa (Learning by Doing), hagamijwe gutegura abana bakiri bato kurangiza amasomo banihangira imirimo.
Nduwayezu Elie umuyobozi wa Wisdom School, aganira na UMURENGEZI.COM yavuze ko barajwe ishinga no kugira ngo ibyo abana biga bishyirwe mu bikorwa kandi bibabyarire umusaruro, ariko ngo ibi byose abana ntibabigeraho badatewe inyota n’ababigisha.
- Advertisement -
Ati, “Ibi twigisha abana ntitubivana ahandi, ahubwo tureba ibyo umwana yiga mu ishuri, n’ibyo ashobora gutekereza we ubwe. Iyo abishyize mu bikorwa ni kwa kuvumbura. Kuba bashobora gukora amavuta yo kurya n’ayo kwisiga muri avoka ni ukuvumbura, ndetse ibishishwa bya avoka bikorwamo amavuta y’imisatsi. Ni ukugerageza, ni kwa kuvumbura, ntabwo umwana yagira igitekerezo cyo kumuvumbura utamuteye iryo pfa, aho atekereza ati iki kintu nagikuramo iki. Kuvumbura bisaba gushakashaka kandi bisaba imbaraga.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko guha abana ubumenyi butuma bahatana ku isoko ry’umurimo bakiri bato ari bimwe mu byafasha mu guhangana n’ubushomeri, gusa ngo ibi ntibyagerwaho bikozwe na Wisdom School gusa.
Ati, “Abana bari muri Wisdom School ntabwo aribo batuma umushomeri buvaho, buri shuri cyangwa ibindi bigo bigize gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo biga byatanga umusaruro. Byaba biteye ikibazo gikomeye umwana yicaye imyaka runaka imbere ya mwarimu, yarangiza akajya gusabiriza ashaka uwamuha akazi kandi yaragiye mu ishuri kugira ngo nawe abyare akazi anagahe abandi.”
Nduwayezu Elie umuyobozi wa Wisdom School avuga ko biyemeje gutoza abana kwihangira imirimo
Abiga muri iri shuri, bashimangira ko baterwa ishema n’urwego bamaze kugezwaho na ryo, bakanizera ko mu bihe biri imbere bizabagirira umusaruro cyane ko ngo n’ibyo bakora babikunda.
Ufitinema Uwase Gisele wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ku myaka 16 y’amavuko, avuga ko abikesheje iri shuri ageze ku rwego rwo gukora amarangi kandi akaba yakoreshwa. Avuga ko ibi atari ibintu yari yiteze kuko ngo yaje ashaka guhangana kugira ngo atsinde, ariko atiteze kuhakura ubundi bumenyi bushobora kwishimirwa na benshi.
Agira ati, “Byaranejeje cyane kandi ntewe ishema n’uko hari ikintu nzi. Naje mu mwaka wa mbere nzi ko nje kwiga amasomo asanzwe ngatsinda, ariko nahawe n’andi masomo ashobora kumfasha mu buzima busanzwe. Maze kwiga gukora irangi nabyerekanye mu kigo imbere y’ababyeyi muri 2019.
Mu mwaka ushize nibwo mu rugo banguriye ibikoresho mbakorera irangi ryo gusiga ku nzu. Nabanje gukora ijerekani imwe kuko ababyeyi batari babyizeye, ariko bamaze kubona ari ryiza nakoze andi majerekani abiri. Intumbero yanjye ni ugukora irangi nkarigurisha, ariko bidakuyeho no kwiga. Gusa numva nanjye nazakora uruganda ngahatana nk’abandi.”
Gisele avuga ko ubumenyi bwo gukora amarangi yatangiye kubukoresha iwabo
Ibi kandi bishimangirwa na Mutesi Fransine nawe wiga mu mwaka wa Kane kuri iki kigo, we na bagenzi be bafatanyije gukora ifumbire mu bihingwa ndetse n’umuti wica udukoko n’ibindi bitandukanye. Avuga ko ahorana amatsiko, ari nayo atuma ashobora kuvumbura kuko ngo icyo abonye agitekereza mu murongo wo kukibyaza umusaruro, kurenza uko yakibona nk’utacyitayeho.
Ati, “Ngendeye ku byo mbona, biba byiza iyo ubonye ikintu ugashaka kugira byinshi ukimenyaho kurenza uko wakibona ukigira nk’aho utacyitayeho. Niba ndi kureba ruriya rurabo nkavuga nti ko ruhumura neza narubyaza uwuhe musaruro? Ngahita mvuga nti reka nkore Parufe (Perfume) ihumura nkarwo.
Niba ngifite imitekerereze y’uko ibintu byose bifite akamaro, nzagera kure! Nzavumbura byinshi. Kuri ubu ibyo nzi ni bike, ariko ninkomeza nkareba ahantu hose nkamenya igikenewe, bizangeza kure. Ngendeye ku byo niga n’ibyo mbona, abo tubana ndetse n’abo duturanye, ibyo byose bizampa kumenya ngo ni iki Sosiyete ikeneye, ni iki ngomba gukora!”
Mutesi na bagenzi be bakoze ifumbire bifashishije ibimera
Umuyobozi w’iri shuri asaba ko ababishinzwe bazasura iki kigo, kugira ngo barebe ubuziranenge by’ibyo bakora kuko bizeye ko ntacyo byangiza ku buzima bwa muntu, bityo bikaba byahabwa uburenganzira bigakoreshwa byemewe n’amategeko.
Ati, “Turabasaba ngo mutubere abavugizi, ababishinzwe bazaze badusure barebe imitobe dukora, barebe amavuta yaba ayo kurya ndetse n’ayo kwisiga kandi adafite icyo yangiza ku mubiri w’umuntu. Dufite amasabune atandutakanye, amafumbire, umuti wica udukoko n’ibindi, kandi byose tubikura mu byo twihingira!”
Mu mishanga 14 ikorwa n’abana biga muri Wisdom School, harimo gukora amasabune hifashishijwe ibihingwa biboneka muri iri shuri, gukora amavuta yo kwisiga n’ayo guteka, gukora amarangi, ifumbire ndetse n’umuti wica udukoko. Na none kandi bapima ibimera bifashishije ibyuma kabuhariwe kugira ngo bamenye ibyo bakoresha muri iyi mishinga.
Muri iri shuri, indabo zasimbujwe imboga n’imbuto n’ibindi bihingwa, usibye kuba babikuramo ibikorwa bitunganyijwe, muri uku gutera ibi bihingwa ikigo gifite indi ntego ko nta munyeshuri ugomba kugira imirire mibi mu cyo bise (Zero Hunger).
Ibyasimbujwe indabo birimo ibishobora kuribwa ndetse n’ibyakwifashishwa mu gutunganya ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi
Abanyeshuri babanza gupima ibyo bagiye gukoresha mu cyumba cy’ubumenyingiro (Laboratoire)
Uwase Gisele asobanura uko amarangi akorwa
Abanyeshuri ubwabo basobanura intego za “Zero Hunger”