Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya leta mu mwaka wa 2021/2022.
Ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa twitter, iyi Minisiteri yatangaje ko abo mu cyiciro cy’amashuri abanza, imitsindire yazamutse, mu gihe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O’level) yasubiye inyuma, ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.
Mu mashuri abanza, igipimo cy’imitsindire kiri kuri 90,69%, naho ku bo mu Cyiciro Rusange kiri kuri 85,66%.