UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubukerarugendo

Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 04/08/2023 saa 11:29 AM

Mu gihe buri wa 5 wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura, abakuze bavuga ko gukomera kuri uyu muhango ari ugusigasira Umurage w’u Rwanda, kuko Umuganura ukubiyemo indangagaciro zirimo kwishimira umusaruro, gukunda umurimo ndetse n’igihugu.

 

Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 zari zigize inzira z’Ubwiru mu Rwanda mu gihe cy’ingoma ya cyami. Inzira z’ubwiru zarimo iz’ubukungu, iz’umutekano w’igihugu n’izo gukomeza Ubwami. Zari zigizwe kandi n’urusobe rw’imihango n’imigenzo bifite amategeko agena uko bikorwa mu bihe runaka nk’uko bikorwa mu madini y’ubu.

 

- Advertisement -

Abashinzwe iyo mihango bitwaga Abiru

 

Umusaza w’umunyamateka Nsanzabaganwa Straton ufite imyaka isaga mirongo irindwi n’itanu y’amavuko, avuga ko inzira z’ubwiru muri iki gihe zagereranywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika.

 

Ati, “Inzira z’ubwiru zerekanaga uko igihugu kiyoborwa mu bihe runaka, niba hateye inzara hakaba inzira igihugu kigomba kunyuramo, kugira ngo bahangane n’icyo kibazo. Izo nzira nkaba nazigereranya n’itegeko Nshinga, naho Abiru bari bashinzwe iyo mihango, kuri ubu mbona byahuza urukiko rw’ikirenga, inteko ishinga amategeko na Sena bikajya hamwe, kuko ari nabyo bishyiraho ayo mategeko bikanabishyira mu bikorwa.”

 

Inzira y’umuganura yakorwagamo imihango ngarukamwaka igamije gufasha Abanyarwanda kweza imyaka myinshi igihugu kikagira uburumbuke.

 

Uyu muhango waheraga i Bwami, Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu cyejeje.

 

Kuva ku Ngoma ya Gihanga Ngomijana, kugeza ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare, inzira y’umuganura mu Rwanda yarakorwaga. Gusa Umuganura waje kugira agaciro gakomeye ku ngoma ya Ruganzu II Ndori, ubwo yabundukaga aribyo gutahuka k’Umwami agasanga igihugu kimaze imyaka 11 kitagira Umwami nta n’umuganura utangwa.

 

Umusaza Muvunanyambo Appolinaire umwe mu bagize Inteko Izirikana, kimwe na bagenzi be, bavuga ko umuganura wongeye guhuza Abanyarwanda nyuma y’iyo myaka.

 

Ati, “Ruganzu amaze guhuza igihugu yagombaga gushyira imbaraga nyinshi ku bumwe abanyarwanda bakongera guhuhira ku gihugu kimwe, Umwami umwe, umuco umwe. Niyo mpamvu yashyize imbaraga ku muganura, kuko ufite ibintu 3 biwuranga bikomeye, birimo ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda igihugu, no gukunda umurimo.”

 

Naho Nsanzabaganwa ati, “Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu gihugu bakayijyana i Bwami, ku munsi w’umuganura, Umwami agapfukama agafata umwuko akavuga umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa, ndetse bakaza kunywa n’inzoga, bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu.

 

Hakaza kubaho imihigo bakiyemeza ibyo bazakora, nyuma Umwami agafata amasuka akayabahereza akababwira ati ‘mugende muhinge mweze, mworore zigwire, mubyare mwororoke, ubwo rero akaba abahaye umugisha.”

 

Umuhango w’umuganura mu Rwanda waje guhagarara ku ngoma ya Musinga, ubwo umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe imihango yawo yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.

 

Uyu Gashamura ni umwe uvugwa mu nsigamigani igira iti ‘yaragashize nka Gashamura’, abazungu baje kumurega kuvanga amasaka n’Amasakaramentu, bishatse kuvuga ko Abanyarwanda n’umwami wabo Musinga batsimbaraye ku mihango gakondo irimo umuganura w’amasaka, banga kuyoboka iyobakamana abazungu bazanye n’ugerageje akabivanga byombi.

 

Kuri iyi ngingo, Nsanzabaganwa yagize ati, “Abazungu baraje babonye ubumwe, ubufatanye, ubusabane bw’abanyarwanda hagati y’abaturage n’abayobozi, baravuga bati ibi ntabwo ari byo, baherako birukana umuganuza mukuru witwaga Gashamura ndetse baherako bakuraho itorero ryatangaga uburere mboneragihugu.”

 

Umuganura ni umwe mu mihango gakondo ushobora kunganira gahunda zitandukanye z’ubukerarugendo bushingiye ku muco, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no kumurikira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga urusobe rw’ibiranga umurage w’u Rwanda, kuko imfatiro umuco wa buri shyanga wubakiraho kandi zikawukomerezamo abawusangiye ari imihango imigenzo ndetse n’imiziririzo.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi August 4, 2023
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 2 weeks
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?